AMAKURU

UKWEZI

Theo Bosebabireba ngo ntiyahagaritswe muri ADEPR kuko ntawe uramusohora mu rusengero

Theo Bosebabireba ngo ntiyahagaritswe muri ADEPR kuko ntawe uramusohora mu rusengero
5-03-2018 saa 09:07' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3386 | Ibitekerezo

Umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba, yahakanye ibyo guhagarikwa muri ADEPR, ashimangira ko ibivugwa byo kuba yarahagaritswe atajya abiha agaciro ngo kuko ntawe uramubuza kurya ifunguro ryera cyangwa se ngo amubuze kwinjira mu rusengero.

Tariki 9 Mutarama 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’ihagarikwa rya Theo Bosebabireba mu itorero rya ADEPR, aho ubuyobozi bw’iri torero butariye iminwa kubyo bashinjaga uyu muhanzi , aho bwagaragaje ko burambiwe kwihanganira ingeso ze zirimo ubuzererezi, ubusambanyi, ubusinzi n’indi myitwarire ngo yateshahaga agaciro itorero muri rusange.

Icyo gihe Pasitoro Rubazinda Callixte uyobora umudugudu wa Kicukiro Shell muri Paruwasi ya Kagarama ari na ho Uwiringiyimana Theo yabarizwaga yatangarije itangazamakuru ko uyu muhanzi yahagaritswe burundu ndetse ko n’ibihangano bye bitemerewe gukoreshwa mu itorero ADEPR aho ariho hose.

Theo Bosebabireba ntiyigeze agira icyo avuga kuri iyi myanzuro yafashwe n’itorero yabarizwagamo, kuko we yanahise yigira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.Aha naho yaje kuhahurira n’insanganya kuko yahakubitiwe bikomeye n’abantu batamenyekanye maze arakomereka cyane kugeza n’ubwo hari abavugaga ko yapfuye kubera uburyo yari amerewe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Werurwe 2018, Theo Bosebabireba yaganiriye n’abanyamakuru ba RBA mu kiganiro cy’ibyamamare cyitwa Samedi Détente, maze avuga ku ihagarikwa mu itorero ndetse n’ibindi byinshi byagiye bimuvugwaho.

Yashimangiye ko kubwe atahagaritswe mu itorero n’ubwo byavuzwe cyane mu bitangazamakuru, avuga ko nta wigeze abimumenyesha ndetse ngo ntawe uramubuza kwinjira mu rusengero cyangwa se ngo amubuze gufata igaburo ryera.

Ati “ N’ubwo bavuze ngo ndahagaritswe nk’uko nabisomye, njye ubundi ntabwo nakifuza guhagarara ngomba nkabanza kumenya aho byatangiriye. Nzemera ko nahagaritswe ngiye mu rusengero bakambwira bati ntabwo uri buririmbe cyangwa ngo nturi burwicaremo. Njye ntabwo ndabona itangazo ribinyemeza.”

Yunzemo ati “Kuva nabaho nta hantu ndajya ngo banyime igaburo, keretse wenda niba ari nk’umuntu wari warikoreye iwe mu rugo atari ku rusengero akarinyima bisanzwe wenda by’ubusambo busanzwe bw’abantu.”

Bosebabireba ni umuhanzi wamenyekanye mu Rwanda mu ndirindo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Gospel’, ariko yakunze kumvikana mu bitangazamakuru ashinjwa gusambanya abakobwa n’abagore b’abandi ndetse no kunywa ibisindisha, ibintu bitagiye bivugwaho rumwe mu bakunzi be by’umwihariko abayoboke b’itorero rya ADEPR, ariko we akaba avuga ko ari amashyari y’abamwanga baba bashaka ko acika intege mu murimo w’Imana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
netlink
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...