AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Menya uburyo kudakora icyo wagombaga gukora vuba byazakuzanira akaga bikakubuza imigisha

Menya uburyo kudakora icyo wagombaga gukora vuba byazakuzanira akaga bikakubuza imigisha
17-03-2019 saa 06:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7220 | Ibitekerezo 2

Ijambo “ Procrastination" riri mu rurimi rw’Icyongereza ariko riva ku ijambo ry’lkilatini “Procrastive”, ngerageje kurisobanura mu Kinyarwanda risobanura ko ari ukureka gukora ikintu mu gihe cyacyo ukiteganyiriza kuzagikora ikindi gihe kandi bishobora kugira ingaruka mbi.

Ijambo ry’Imana riboneka mu igitabo cy’umuhanuzi Hagayi igice cya mbere ku murongo wa kabiri ( Hagayi 1:2) haravuga hati “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati Ubu bwoko buravuga buti Igihe cyo kongera kubaka inzu y’Uwiteka ntikiragera”

Naho ku murongo wa 6 akavuga ati”Mwabibye byinshi ariko muzasarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n’ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse". Ku murongo wa 7 nabwo akavuga ati ”NIMWIBUKE IBYO MUKORA“

Kumva ushaka gukora ikintu cyiza usabwa gukora ariko ntugikore maze ukakimurira ku wundi munsi ko ari bibi ahubwo ibibi ni ukudashaka kubikora, ariko muby’ukuri ikinyuranyo cyo Kuhaba ni ugusuzugura.

Iyo Imana cyangwa ubuyobozi bakubwiye ku byerekeye guhindura ibijyanye n’imyitwarire yawe itameze neza cyangwa kwegera mugenzi wawe kugirango murangize ibibazo mufitanye (gusabana imbabazi) mubyo utabashije kumukorera maze ntubiko, uba wangije amahoro wari gukura ku Mana. Ariko icyari kuba cyiza kwari ugushyira mu bikorwa icyo Imana cyangwa abakuyobora yakubwiye muri ako kanya.

Ushobora kubura amahoro nawe ubwawe mu gihe ugiye kuryama kubera ko utakoze icyo wagombye gukora kandi ukizi mu nshingano yawe. Rya jambo natangiriyeho nkubwira “ procrastination” rituma utagira amahoro ubwawe bikagucira urubanza.

Hari igihe nigeze gusanga umugore wanjye yabuze amahoro mu gihe yari avuye ku kazi. Naramwegereye ndamubaza nti “Byakugendekeye gute ko wavaga ku kazi unezerewe none uyu munsi byakugendekeye gute kukazi?" Ansubiza ko nta kibazo yagize ku kazi ahubwo ko yabuze amahoro kubera ko nageze mu rugo umutima ukamucira urubanza kubera ibintu yakagombye kuba yarakoze mu cyumweru cyashize akabisubika none akaba nabwo adashobora kubikora ngo abirangize.

Ushobora kwitegereza mu nzu yawe ugasanga ni akajari, mu gikoni amasahani aruzuye atogeje n’ahandi hose harajagaraye. Mu gutekereza wowe ubwawe mu mutima ugatekereza uti” Rwose ndi umunebwe". Kandi muri ako kanya ubivuga ugakomeza ukirebera TV, ugakomeza ibiganiro wari urimo n’inshuti yawe cyangwa ugakomeza ibyo wari urimo ntujye gukora ibyo urimo kwigaya ukiyita umunebwe.

Birashoboka ko Imana yigeze kuvugana nawe ku bijyanye n’amadeni ukunda gufata cyangwa imikoreshereze y’amafaranga bitewe n’uko uyakoresha nabi, mukabiganiraho n’uwo mwashakanye maze ukaza kwanzura ko ugiye kubihagarika ariko undi munsi wagera ku gasoko ukitegereza ikintu ukumva uragishatse nk’uko wabigenzaga mbere maze mu mutima ukavuga uti” Reka nkigure umwanzuro nari nafashe wo kubihagarika nzawutangira ikindi gihe".

Kera nkinywa inzoga hari igihe nafata gahunda yo kugabanya amacupa ya Mitsingi kuko nayikundaga cyane noneho ngafata umwanzuyo wo kunywa amacupa 2 gusa byibura ariko nagera mu kabari narangiza icupa rya kabiri nkumva ko aribwo nari genze aho ngiye gutangira kunywa. Ngahita nsubika iyo gahunda yo kugabanya nkayimurira mu kundi kwezi nzongera guhemberwaho.

Ibihe byinshi dukunze twimura ibyo twagombye gukora tukabishyira ikindi gihe ariko ijambo ry’ Imana riravuga ngo”Iyo uzi gukora ikintu cyiza ntugikore bikuviramo icyaha” Ushobora kumbaza uti “Ni icyaha kujya gukoresha amafaranga menshi?"

Iyo mu mutima wawe uzi ko ikintu atari cyiza kuri wowe maze ugakomeza kurwanya umutimanama wawe uko kuba ari ugusuzugura, ntushobora kubona imigisha kuri ibyo bikorwa. Ijambo ry’Imana rivuga ko ikintu cyose kidaturuka mu byo wizera kiba ari icyaha. Mu yandi magambo mugihe ugiye gukora ikintu wumva ko kitari gikwiriye ntabwo ibyo bintu ntabwo binezeza Imana cyangwa umukoresha wawe kuko bitaba biri mu nzira y’ibyo yifuza.

Abantu benshi tumaze gusobanukirwa ko gukora imyitozo ngororamubiri ari byiza kandi bigira umumaro mu kugira ubuzima bwiza ndetse n’ubuyobozi bukuru by’igihugu bakabikora ahanini bagamije kuberaka urugero, byerekana ko nta muntu n’umwe udakeneye ubuzima bwiza.

Nyuma yaho nawe ugafata umwanzuro wo kubikora. Ukongera ukamenya ko kurya cyane ibiryo mu kajagari ndetse no kunywa ibinyasukari cyane atari byiza maze nabyo ugafata umwanzuro wo kubihindura maze ukabihagarika ariko aho kugira ngo uhite ubikora ahubwo ukabiha igihe ugira uti “Nzatangira kubikora mfite umwanya uhagije, cyangwa nzatangira mu bihe bizaza". Ibyo ntabwo ari byo Imana iba ishaka, wakagombye kubitangira uwo mwanya.

Birashoboka ko hari umuntu wari ukwiriye kubabarira kuko Imana iri kubigutegeka mu mutima wawe ndetse ukaba wanabuze n’amahoro kubera byo. Ariko ukaba uri gutekereza mu mutima wawe uti ntabwo nabikora ubu kuko bikimbabaza ariko uko ugenda ubyigizayo ni nako ibindi bibazo biturutse muri uko kudatanga imbabazi birushaho kuba byinshi mu rundi ruhande. Ariko uteye intambwe mu kwizera kandi ukagabanya umujinya n’uburakari bizaguhindukira byiza kandi umunezero uzuzura mu ubuzima bwawe.

Ushobora kumbaza uti none Pastor nzabimenya gute ko ari igihe cy’Imana? Mu magambo yoroshye, ni igihe Imana iba iri kuvugana nawe mu mutimanama wawe, ukabura amahoro ku kintu wirengagije gukora maze ukakimurira ku uwundi munsi.
Hagarika kuvuga uti “Imana imbabarire” ahubwo hita ugikora ako kanya kuko icyo Imana iri gushaka ni ugushyira mu ngiro ibyo iri gukuhatira gukora n’ubwo no gusaba imbabazi nabyo ari byiza. Ntukareke gukora ibintu byerekeranye n’ubuzima bwawe, ni ngombwa gufata neza umubiri Imana yaguhaye. Nibyo Imana ishobora kudufata neza kubintu byose ariko Imana nayo ikeneye kubona uruhare rwawe kuko niyo mpamvu yaremye umuntu bitandukanye n’Inyamaswa ikamuha ubwenge.

Ugomba kujya kwa muganga mugihe wumva umubiri wawe utameze neza, nta kumva ko bigomba gusengerwa gusa n’ubwo nabyo ari byiza. Aha ushobora nabwo kumbaza uti koko nawe Pastor wizera Imana kandi unatwigisha ko kwizera Imana ari byiza kandi inakiza?? Nibyo ndizera Imana ko ikiza indwara zose ariko nabwo nizera ko iyo ufashe neza umubiri wawe neza udakenera gukizwa indwara kandi nkabaho ubuzima bwiza kurusha kubaho ndi kujya kwa muganga umubiri wanjye uri kumbabaza cyangwa ndi kujya gusengerwa.

Uyu munsi ndi kuvuga ku ijambo rivuga procrastination risobanura kwimurira ikintu wagombwe gukora ako kanya ukakimurira wundi munsi, Ariko ndagira ngo tubihagarike kuko atari byiza. Birashoboka ko wahagaritse gufata umwanya wo kuba uri kumwe n’ Umuryango wawe kubera ko uvuga ko nta mwanya wabyo ubifitiye ( I am so busy) cyangwa kujya gusura ababyeyi wawe basigaye aho wavukiye ubu ukaba uba mu mujyi cyangwa ukaba ukora igihe cyose.

Ariko wagombye kumenyereza umutimanama wawe n’ ubwenge bwawe ibi bikurikira:

  • Gufata umwanya wo kugenda buhoro maze ugafata umwanya wo kunezeranwa n’abana bawe Imana yaguhaye, gufata umunsi umwe wo gukora urugendo rwo kujya gutemberera ababyeyi bawe baba aho wavukiye cyangwa batuye ahatandukanye n’aho utuye.
  • Gufata umwanya wo guhamagara zimwe mu nshuti zawe watekerezagaho kandi wakundaga. Aha ntabwo ndi kuvuga gutelefona inshuti utekerezaho kandi ukunda ubu ahubwo ndi kuvuga inshuti wakundaga mbere nyuma ukazireka.

Umubyeyi yari afite umwana nyuma baza kugira icyo batumvikanaho habaho gutandukana ariko nyuma biba ngombwa ko habaho guhuzwa nabo mu miryango yabo ariko umwana akomeza kubika umujinya n’ uburakari yanga gutanga imbabazi no gukomeza imigenderanire myiza n’ umubyeyi we binakomeza kuzana umwuka mubi mu muryango wose. Ariko muri uko guhuzwa, umubyeyi we yabashije kumusaba imbabazi ku byabaye byose. Nyuma gato uwo mubyeyi we aza gupfa. Nyuma yo gupfa k’uwo mubyeyi uwo mwana yatangiye kubaho umutima umucira urubanza ndetse afite n’isoni nyinshi aho aciye hose kuko iyo nkuru yari yaramenyekanye hose.

Nshuti yanjye ubuzima ni bugufi wihagarika cyangwa ngo ureke gutanga imbabazi kubantu bagukoreye ikibi. Reka gutanga impamvu iyo ariyo yose yo kudakora ikintu kiza kuko udashobora guhagarika urupfu kandi burya nta gihe cyiza kibaho cyo gukora icyo Imana yashyize mu mutima wawe. Gufata umwanzuro wo gukora ikintu ushaka gukora ni nonaha.( Do it now). Ntutakaze umwanya wo kuba umuntu mwiza.
Ijambo ry’ Imana riravuga riti Uyu munsi ni uw’ agakiza.

Uyu munsi ni umunsi wo gufata umwanzuro mwiza wo guhinduka mu buzima bwacu. Imana ni Imana yawe iri gukorana nawe mu mutima wawe kuri ibi byigisho. Tangira ukore icyo iri kukubwira kano kanya (right now) iyi niyo nzira yasihemo gukoresha kugirango uhindure ubuzima bwawe.

Birashoboka ko uyu munsi utanezerewe bitewe n’uko utari gukora ibyo uzi ko ari byiza kandi wagombye no gukora. Ukaba uri kugenda ubisubiza inyuma mu gihe Imana nayo iri kugenda ibijyana imbere. Sobanukirwa ko Imana itajya iduhatira kubaho mu munezero ahubwo iduha kwihitiramo ibyo dushaka, ariko igihe cyose wahombye kumva icyo umutimanama wawe ukubwira, ntabwo ndi kukubwira umwuka w’ Imana n’ubwo nawo ariko akazi kawo. Ahubwo ndakubwira nti kuvuga kumva umutimanama wawe ubwawe ukubwira ibyo kuba umuntu mwiza. Ndabizi umwana w’ umuntu arageragezwa igihe cyose kandi aba ashaka kureka gukora ikintu mu gihe cyacyo akumva yagikora mu gihe runaka.

Mu isezerano rya kera nk’uko twatangiye tubisoma mu gitabo cy’ umuhanuzi Hagayi, Imana yavuganye n’ abantu be ku bijyanye no kubaka inzu yayo ariko abantu nabo bakavuga bati” igihe cyabyo ntikiragera, tube turetse tuzayubaka ikindi gihe. Ubu dufite byinshi byo gukora". Ibyo nibyo natwe dukora muri iki gihe. Ariko Imana ikongera ikavuga iti” Mukwiriye kugenzura inzira zanyu. Niba ukora buri munsi ariko ntubone utera imbere nk’abandi ukeneye kungenzura inzira zawe, iyo wahagaritse gukora icyo wagombye gukora ni kimwe no gushyira mu mifuka yatobotse. Imana idufashe.

Iri jambo muritegurirwa kandi mukarigezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tel: +14128718098
Email: estachenib@yahoo.com


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Remy Kuya 17-03-2019

Eustache nkunda inyigisho zawe ariko ndashaka kugusaba akantu kamwe. Wagiye ubigabanya ntibibe birebire cyane? Burya uko biba birebire niko bishobora gutera ubunebwe kandi wabivuga mu magambo macye bikumvikana.

Paccy Kuya 17-03-2019

Iki nicyo nkundira uyu muvugabutumwa. Yigisha ibintu bifite logic yo mu buzima busanzwe mbese byakadufashije kuba abakirisitu ariko twabanje no kuba abantu bazima hanze aha. Turagukurikira cyane Pastor n’ubwo tuba twicecekeye uratunyura

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...