AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Wa mukobwa wibye umwana mu Ruhango yasabiwe gufungwa imyaka 5

Wa mukobwa wibye umwana mu Ruhango yasabiwe gufungwa imyaka 5
28-02-2021 saa 16:19' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2295 | Ibitekerezo

Wa mukobwa w’imyaka 18 uherutse kugerageza kwiba umwana w’imyaka ine mu Karere ka Ruhango, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwamusabiye gufungwa imyaka itanu mu gihe umumotari wari uri kumufasha yasabiwe gufungwa imyaka 10.

Byasabye n’Ubushinjacyaha ku wa 26 Gashyantare 2021, mu rubanza ruri kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.

Uwo mukobwa nyuma y’uko avuye mu rugo yakoragamo mu kwezi kwa 11/2019, bene urugo baje gutungurwa n’uko bongeye kuhamubona ku itariki ya 25 Ukwakira 2020 ubwo umwana wabo yari yagize isabukuru y’imyaka 4 y’amavuko, ariko ntibabitindaho, kuko yahise yongera aragenda.

Byageze ku itariki ya 1 Gashyantare 2021 ubwo uwo mwana yari yagiye ku ishuri riherereye mu kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, ubuyobozi bw’ikigo bubona umukobwa uje kubabwira ko uwo mwana iwabo bamushaka, uwo mukobwa anifashisha umumotari wari umuzanye, ahamagara umuyobozi w’ikigo kuri telefone yiyise se w’uwo mwana, asaba umuyobozi w’ikigo guha uwo mwana umukobwa yohereje kumutwara.

Amasaha yo gutaha ageze, nibwo hamenyekanye ko uwo mwana yibwe, batangira kumushakisha hifashishijwe guhanahana amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, umubyeyi umwe wari wabonye ayo mafoto yageze iwe mu rugo ahasanga uwo mwana, asanga uwamwibye amaze kuhamusiga, baramushakisha, basanga yihishe mu rutoki arafatwa, n’umumotari wari wiyise se w’umwana na we aza gufatwa.

Abaregwa baramutse bahamwe n’icyaha bakurikiranyweho cyo gutwara umwana mu buryo butemewe n’amategeko, bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 giteganywa n’ingingo ya 151 al.2 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ariko kuko umwe mu bakoze icyaha yagikoze akiri umwana utarageza ku myaka 18 y’amavuko, akaba yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 5, hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 54 al.2 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA