AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uwavuganye bwa nyuma na Me Bukuru wiyahuriye ku Nkundamahoro yavuze icyo yamubwiye

Uwavuganye bwa nyuma na Me Bukuru wiyahuriye ku Nkundamahoro yavuze icyo yamubwiye
21-06-2021 saa 10:15' | By Editor | Yasomwe n'abantu 8451 | Ibitekerezo

Nsengimana Olivier usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano w’ibinyabiziga ku nyubako ikoreramo isoko rizwi nk’Inkundamahoro iherutse kwiyahuriramo umunyamategeko Me Bukuru Ntwali, yatangaje icyo bavuganye dore ko ari we bavuganye bwa nyuma.

Mu gitondo cyo ku ya 02 Kamena 2021, mu Mujyi wa Kigali haramutse hacicikana inkuru y’umugabo wiyahuye asimbutse mu nyubako igeretse (Etage) iri muri Nyabugogo ahazwi nko ku Nkundamahoro, gusa ntiyahise amenyekana.

Nyuma y’urupfu rw’uriya mugabo, havuzwe byinshi birimo kuba hari abavugaga ko yiyahuye nyuma yo gusanga umugore we ari gusambana n’undi mugabo muri iriya nyubako mu gihe hari n’abavugaga ko yishwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwanaje gutangaza ko uwapfiriye hariya hantu ari Me Bukuru Ntwali, rwasabye abantu kwirinda gukekeranya ahubwo ko bakwiye gutegereza ko iperereza rirangira.

Nyuma y’iminsi micye, Urwego rw’Igihugu rwatangaje ko nyuma y’iperereza ryakozwe ku rupfu rwa Me Bukuru, ntagushidikanya ko yiyahuye kuko ibimenyetso byose byagaragaje ko uriya mugabo ari we wiyambuye ubuzima.

Inkuru icukumbuye y’Ikinyamakuru The Future TV gikorera kuri Youtube, ivuga ko Me Bukuru yinjiye muri iriya nyubako y’Inkundamahaoro saa 05:42’:25’’.

Iki kinyamakuru kigaragaza amashusho yafashwe na Camera yo muri iriya nyubako, yerekana ko Me Bukuru akimara kwinjira muri iriya nzu yabanje kuvugana n’umukozi ushinzwe gucunga umutekano w’ibinyabiziga hariya kuri Nkundamahoro.

Uyu bavuganye ni Nsengimana Olivier uvuga ko uriya mugabo yaje akamubaza aho bacururiza ibitunguru undi akahamurangira akamusaba kwinjira abanje gusukura ibiganza.

Olivier ati “Yaraje anyuraho bwa mbere arongera aragaruka aramvugisha arambaza ati ‘ese mu bitunguru ni he ?’ mutungira urutoki.”

Akomeza agira ati “Yaragiye arakaraba arinjira haciyemo nk’iminota 15 cyangwa 20 ndi mu kazi ngiye kumva numva ikintu kirahanutse muri etage no hasi ngo pa, nje kureba nsanga ni umuntu umanutse muri Etage. Nasubiye inyuma n’ubwoba bwinshi nsa nk’ujya ku ruhande.”

Uyu musore avuga ko ibyavuzwe ko Me Bukuru yaje ari mu modoka, ari ibihuha kuko icyo gihe ngo harimo imodoka ebyiri kandi ko nyirazo bose abazi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA