AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uwari ‘Préfet des études’ ubu ni umumotari kubera Covid-19

Uwari ‘Préfet des études’ ubu ni umumotari kubera Covid-19
27-07-2020 saa 16:28' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8284 | Ibitekerezo

Umuhire Olivier, umuyobozi ushinzwe amasomo (Préfet des études) muri rimwe mu mashuri yisumbuye mu karere ka Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda, avuga ko kuba atazi igihe amashuri azongera gufungurwa byatumye yiyemeza gutwara abagenzi kuri moto ngo yunganire umugore we ubu udahembwa.

Icyorezo cya coronavirus cyagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu benshi ku isi babuze aho bakuraga ikibabeshaho, mu Rwanda abarimu bo mu mashuri yigenga ni bamwe mu bakomerewe.

Kuva muri Gicurasi 2020, amashuri yose arafunze, abarimu ba leta bo bakomeza guhembwa kimwe na Olivier Umuhire, ariko umugore we wigisha ku ishuri ryigenga we ubu ntacyo abona.

Umuhire usanzwe ari umukozi wa Leta [bivuze ko we ahembwa n’ubwo batari gukora], avuga ko yafashe icyemezo cyo guhindura akazi yagitekerejeho yumvise ko amashuri azatangira muri Nzeri uyu mwaka.

Yakomeje agira ati "Ariko madamu yakoreraga privée (ikigo kigenga), yahagaritse akazi mu kwezi kwa gatatu, urumva ni njyewe ubazwa ibintu byose, mpita mvuga nti ntabwo ari byiza ko umwana yazarwara nkajya gusaba amafaranga kandi mfite moto, mpita mfata umwanzuro."

Umuhire yabwiye BBC ko aka kazi gatuma yizigamira nibura ibihumbi bitatu ku munsi.

Ati "Ubusanzwe hano mu cyaro ukorera boss ’amuverisa’ (versement) ibihumbi bitatu ku munsi, moto yanyweye nawe yibariye. Nanjye niko nabigenje, naravuze nti kuri konti nzajya nizigamira bitatu buri munsi, arenzeho nyagumane nyagure essence cyangwa utundi tuntu dufasha mu buzima busanzwe."

Abanduye coronavirus mu Rwanda ubu bamaze kurenga 1,800, mu minsi 10 ishize habonetse abantu hafi 400 bashya bayanduye.

Umuhire umaze imyaka 10 mu bwarimu, avuga ko ari umwuga yavanyemo byinshi adashobora gusimbuza uwo gutwara moto, ko azasubira kwigisha igihe amashuri azafungurira.

Ati : "...Kuri moto haba ’risques’ nyinshi kurusha akazi k’uburezi, [nubwo] hari ababigoreka bakavuga ngo bahembwa macyeya, ni macyeya ariko araza..."

Mu Rwanda, ntihazwi igihe amashuri azongera gufungurira nk’uko biherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ingamba za Guverinoma mu guhangana n’icyorezo cya COVID19.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko igihe bari bihaye cy’ukwezi kwa Nzeri nikigera hazarebwa uko icyorezo gihagaze, bagafata umwanzuro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA