AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Uwagabiwe na CHUB ati ‘ubuyobozi bugiye kunyaga’ bwo buti ‘warenze ku mabwiriza ya girinka’

Uwagabiwe na CHUB ati ‘ubuyobozi bugiye kunyaga’ bwo buti ‘warenze ku mabwiriza ya girinka’
3-04-2020 saa 06:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4026 | Ibitekerezo 5

Umugore wo mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye arasaba kurenganurwa avuga ko yarenganyijwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mukura bwafatiriye inka yagurishije. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko iyi nka yagurishijwe mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ya Minisiteri y’ ubuhinzi n’ubworozi agenga imicungire y’inka za girinka.

Tariki 7 Nzeli 2019 nibwo Urayeneza Christine yatoranyijwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye agabirwa inka n’ibitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB. Icyo gihe CHUB yari yahaye inka imiryango 10 yo mu murenge wa Mukura.

Urayeneza avuga ko tariki 15 Ugushyingo inka ye yarwaye, ahamagara viterineri w’umurenge wa Mukura ntiyitaba telefone, ahamagara viterineri wo mu karere ka Gisagara amuvurira inka.

Hashize iminsi iyi nka yaramburuye inyana ikuze, viterineri ngo ntiyigeze agera mu rugo rwa Urayeneza mu mugudugu wa Gakombe, Akagari k’ Icyeru ngo arebe ikibazo iyi nka ifite.

Uyu mugore avuga ko yagiye ku murenge, ngo agezeyo viterineri aramubwira ngo ‘wowe uri umunyamafuti wihereranye ibibazo’. Urayeneza avuga ko yamusubije ati ‘fata telefone yawe urebe inshuro zose naguhamagaye ngo nkumbwire ko mfite ikibazo cy’inka, ati ‘yaracecetse nta kindi kintu yongeye kuvuga’.

Urayeneza avuga ko yagumye mu biro umwanya munini abonye viterineri nta kintu ari kumubwira, arasohoka aritahira. Ngo viterineri yahise aca ku ruhande ahita ajya muri uru rugo abaza abana uko iyi nka yarwaye n’uko yavuwe arongera arigendera.

Ubwo itangazamakuru ryasuraga uyu mugore yaryeretse igihu cy’iyo nka cyomotse kubera uburwayi. Ngo uyu mugore yasubiye ku murenge kureba viterineri aramubwira ngo aze arebe ikibazo iyi nka ifite kuko yari yatangiye komoka ibihu ku nda no ku matako.

Ngo viterineri yamubwiye ko afite akazi kenshi amubwira ngo azajya kureba iyo nka nyuma y’iminsi ibiri. Nyuma y’iyo minsi ibiri yagiyeyo ngo avuga ko ubwo burwayi atabuzi cyokora ngo asiga ayiteye urushinge rumwe.

Akomeza avuga ko tariki 1 Werurwe 2020 iyi nka yarinze ajya kuyibanguriza atanga ibihumbi 3, hashize ibyumweru bibiri ngo irongera irarinda.

Ati “Naratekereje nti iyi nka yaransenyeye nyivuza none ubwo itangiye kuzana ibi reka nshake aho nkura indi nyana iyi nyigurishe”

Niko byagenze uyu mugore yagurishije iyi nka aguramo indi nyana nto y’umukara. Inka ye y’ikibamba yaguzwe na Claver w’umubazi ifatwa n’abashinzwe umutekano ubwo Claver yari ayijyanye.

Abayifashe bahise bahamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, iyi nka ihabwa umuturage ngo abe ayiragiye mu gihe bategereje ko coronavirus iva mu nzira bagateranya inama ya komite ya girinka ngo batoranye undi muturage uzahabwa iyi nka, Urayeneza ayamburwe.

Urayeneza ati “Kuko batigeze bantabara irwaye nabonye ko nimbabwira ko ngiye kuyigurisha ntacyo bari bumarire niha umwanzuro…nashingiye kuri viterineri nabwiye ngo aze ayivure ntaze, nta kuntu nari kumujya mu maso mubwira ngo ngiye kugurisha inka ngo anyemerere”.


Iyi niyo nka yarwaye Urayeneza Christine ayigurisha atabibwiye komite ya girinka


Iyi niyo yaguze nyuma yo kugurisha iya girinka

Ngabo Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura yifashishije amabwiriza ya MINAGRI agena imicungire y’inka za Girinka avuga ko urayeneza yakoze amakosa yo kugurisha iyi nka atabimenyesheje komite ya girinka.

Ngo ategereje ko coronavirus icogora abantu bakongera kwemererwa guteranira mu ruhame kugira ngo komite ya girinka itore umuturage uzahabwa iyi nka CHUB yari yahaye Urayeneza, kuko ngo yakoze amakosa yo kuyigurisha atabibwiye komite ya girinka.

Ngabo avuga ko uyu mugore atakwitwaza ko atari azi amabwiriza agenga inka za girinka kuko ngo mbere yo kuzihabwa abaturage babanje gusobanurirwa aya mabwiriza.

Abaturanyi ba Urayeneza barimo Ngendahimana Viateur, Uwababyeyi Patricie, Bayire Alphonse bavuga ko Urayeneza ari umuntu uzi kwita ku nka, ngo iyi nka yahawe yaramunaniye kubera ko yahoraga irwaragurika ariko ngo ubwo burwayi ntabwo bwatewe n’uko yayifataga nabi.

Uwababyeyi Patricie yagize ati “Ni ukuri yari ayitayeho. Yayigurishije ashaka iyindi. None se ko bari bamuhaye icyororo, ikaba yari yamunaniye, uko byakemuka ni uko yakorora iyo yaguze ikazabyara ubundi akazitura”.

Bayire Alphonse avuga ko ikosa uyu mugore yakoze ari ukugurisha inka ya girinka atabibwiye abayobozi, ariko ngo iri kosa yarikosoje kuguramo indi nka, ngo byari kuba ari ikibazo iyo ayigurisha amafaranga akayarya ntaguremo indi.

Ati “Inka yari ayifite koko, arayorora iramunanira, azana viterineri bivuge ngo yarayivuye nawe iramunanira, umuturage arareba aravuga ati’iyi nka aho kugira ngo bayirire inyama hano reka nyigurishe ngure indi. Icya mbere uyu muturage azi korora, iyo aba umuntu udashoboye korora ntabwo yari kugura indi ngo ayishyire mu kiraro”.

Viterineri w’umurenge wa Mukura Gatete Ildephonse avuga ko tariki 17 Ukuboza 2019 aribwo yasuye iyi nka, ayitera urushinge ndetse arayifotora. Icyo gihe nibwo iyi nka yari yatangiye kunuka.

Nubwo Urayeneza avuga ko icyo gihe viterineri yavuze ko atazi icyo yari irwaye, Gatete yabwiye itangazamakuru ko iyi nka yunukaga uruhu bitewe n’uko yararaga mu bisogororo.


Iki ni kimwe mu bihu byomokaga ku nka ya Urayeneza igihe yari irwaye. Icyo gihe yirirwaga ayicaye kubera isazi zajyaga mu bisebe yari ifite, ariko ubu yarakize

Ngo umuti yayiteye icyo gihe ni utuma yongera kumera ubwoya bushya. Iyi nka aho uruhu rwari rwaravuyeho harongeye hamera ubundi bwoya.

Gatete ntabwo yemera ko yahaye Urayeneza serivise mbi, ati “Hari uburangare inka ni uko inka yaba itagihari, hari uburangare ni uko iriya nka yaba itameze kuriya, nta burangare buhari”.

CHUB itanga izi nka yavuze ko burimwe ifite agaciro k’ibihumbi 600 gusa Urayeneza yayigurishije ibihumbi 220, aguramo akanyana k’ ibihumbi 150.

Ngabo Fidele uyobora umurenge wa Mukura avuga ko aya ari amanyaga akorwa n’abaturage batandukanye kandi ngo agira ingaruka kuri gahunda ya girinka munyarwanda kuko igihe umunturage wahawe girinka yakagombye kwitura gishobora kurengaho imyaka 3 igihe yagurishije inka ikuze akagura akanyana.

Mu gihe komite ya girinka mu rwego rw’umurenge yafata umwanzuro wo kwambura iyi nka Urayeneza, byamusaba ko uwari wayiguze atwara akanyana yaguze mu mafaranga yayikuyemo akanongeraho amafaranga ibihumbi 70.
Ibi abaturage bavuga ko byaba ari akarengane kuko Urayeneza yahawe inka kugira ngo yorore kandi ngo korora ntibyamunaniye, ahubwo inka ye yagize ikibazo cy’uburwayi viterineri ntiyamuba hafi uko bikwiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Clemy Kuya 4-04-2020

Njye ndumva ubwo yaguze indi ntakibazo ikibi ni ugukomeza guta igihe kuri iyo irwaye

Ngabo Kuya 4-04-2020

Nabuze akamaro kaveteneri gorome bimirenge ubundi bamaziki?

ferdinand Kuya 3-04-2020

ariko se ubu murumva uyu mugore adafite amanyanga koko? niba veternaire yaramuhaye service mbi kuki atabibwiye umukuriye(es wumurenge) cg komite ya girinka ku mudugudu,akagali numurenge? aya manyanga abagenerwabikorwa benshi bayagwamo bashaka kigurisha inka zikuze bakigurira utunyana bagasagura udufaranga two kwikoreshereza kandi ibi binyuranye namabwiriza ya girinka ndetse nintego za girinka kuko ntiwabona amata uhorana inyana. ubundi iyo girinka itari kwima ngo itange umusaruro komite ya girinka Ku rwego rwumudugudu niyo ibyemeza ikabikorera raporo, iya kagali nayo ikabyemeza hanyuma iyumurenge igafata umwanzuro wo kuyigurisha ikavunjwamo indi binganya agaciro. girinka ntigengwa namarangamutima igengwa namabwiriza!

Nkusi Norbert Kuya 3-04-2020

Ariko niba bari baramubwiyeko atemerewe kuyigurisha atamenyesheje ubuyobozi birumvikana yakoze amakosa! Ariko ndumva bamubabarira bakamuha andi mahirwe Wenda yakwikosora.

NDIKUMANA Adolphe Kuya 3-04-2020

Uyo muturage ararengana ! Iyaba atashaka kworora inka ntiyari kuba yaguzemo indi ! Kandi iyo wituye umuyobozi ntihagire ico agufasha ningombwa ingaruka mbi ziraza ! Iyo uwo vétérinaire yihuta kuza kumufasha ntibyari kugera aho uwo mugore ayigurisha ! Ahubwo vétérinaire niwe akwiye guhanwa ! Kandi n’abaturanyi buwo mugore murumva ko bemeza ko azi kworora inka neza.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...