konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Undi muntu ukekwaho ubujura yarasiwe ku ‘Gisozi’ arapfa

Undi muntu ukekwaho ubujura yarasiwe ku ‘Gisozi’ arapfa
14-03-2019 saa 12:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3509 | Ibitekerezo 1

Eric Niyomugabo wabaga mu murenge wa Gisozi ariko adafite icyo akora kizwi yarashwe amaze gucukura inzu ashaka kwiba nk’ uko byatangajwe n’ ubuyobozi.

Bibaye nyuma y’ iminsi irindwi gusa muri uyu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali harasiwe umumotari akekwaho ubujura.

Niyomugabo yarashwe n’ inzego z’ umutekano mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe amaze gutobora inzu ya Uwizeyimana nk’ uko byatangajwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ uyu murenge Niragire Theophile.

Uyu muyobozi yavuze ko Niyomugabo yarashwe n’ inzego z’ umutekano agerageje gutoroka. Niyomugabo ngo yamaze gutobora inzu asohotse ahura na nyiri urugo wari watinze gutaha, baragundagurana irondo riratabara rita muri yombi uwakekwagaho kwiba. Irondo ryatabaje abasirikare bari ku burinzi bashyira uwakekwagaho ubujura mu modoka bageze ahitwa New Kigali Design Niyomugabo ashaka gutoroka ahita araswa arapfa.

Ibi bibaye mu gihe mu ijoro rya tariki 6 rishyira 7 Werurwe 2019 , mu kagari ka Musezero aho Eric Niyomugabo w’ imyaka 30 y’ amavuko yafatiwe, harasiwe umumotari inzego z’ umutekano zivuga ko yari yashikuje Abongereza babiri bari mu Rwanda isakoshi irimo telefone, ibihumbi 100 by’ amanyarwanda na Camera akiruka.

Icyo gihe umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali CIP Marie Gorrett Umutesi yavuze ko uwo mumotari yari yibye isakoshi irimo Iphone ikaba ariyo yakurikiranywe arafatwa, amaze gufatwa arongera ashaka kwiruka araraswa.

Icyemezo cyo kurasa abafashwe bakekwaho kwiba ntabwo kivugwaho rumwe n’ abantu batandukanye. Hari abavuga ko aribwo buryo bwiza bwo guhashya ubujura ariko abandi bakavuga ko ufashwe akekwaho ubujura akwiye kujyanwa mu bucamanza.

Niragire Theophile avuga ko umuntu ufashwe akekwaho ibyaha akwiye kwemera kujya guhanwa aho kugerageza gutoroka kuko gutoronka umuntu ufite imbunda |


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
kabaka Kuya 15-03-2019

bazarasa nisi pe

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...