AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuryango wa Kayibanda washimutiwe mu bukwe urasaba ko arekurwa nta mananiza

Umuryango wa Kayibanda washimutiwe mu bukwe urasaba ko arekurwa nta mananiza
22-01-2019 saa 10:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3894 | Ibitekerezo

Umuryango wa Rogers Donne Kayibanda washimutiwe muri Uganda mu byumweru bibiri bishize uravuga ko kugeza ubu ntawe uzi aho aherereye ugasaba ko yarekurwa igitaraganya nta mananiza.

Rogers Donne Kayibanda yashimutiwe muri Uganda tariki 10 Mutarama 2019, kuva ubwo kugeza ubu nta wuramuca iryera nk’ uko bivugwa na mushiki we Julian Kayibanda.

Donne Kayibanda yashimutiwe ahitwa Ntinda, muri Kampala n’ abantu bikekwa ko ari abatasi b’ igisirikare cya Uganda.

The New Times yatangaje ko Julian Kayibanda yavuganaga ikiniga ubwo yasobanuraga iby’ ishimutwa rya musaza we yashimuswe yatashye ubukwe bwa murumuna we John Kayibanda wari wasezeranye imbere y’ amategeko.

Julian Kayibanda avuga ko niba hari icyaha musaza we yaba yarakoze akwiye kugezwa imbere y’ inkiko n’ amategeko.

Yagize ati “Nta makuru yizewe dufite kugeza ubu twumva ngo yarashimuswe ariko ntabwo tuzi ngo yashimutiwe iki, ntituzi ngo arafungiranye , turi murungabangabo…ntituzi uko abayeho, ntitunazi niba akiriho cyangwa yarapfuye”

Julian Kayibanda, uzwi nk’ impirimbanyi y’ uburinganire yahakanye amakuru avuga ko musaza we yashimuswe kuko ari maneko y’ u Rwanda avuga ko musaza adakorera guverinoma.

Inshuti ya Kayibanda Kalisa baniganye yavuze ko Donne Kayibanda atari maneko ahubwo ari ibyo abamushimuse bahimbye kugira ngo bayobye uburari batazabazwa ibijyanye no kumufunga binyuranyije n’ amategeko no kuba Abanyarwanda bakomeje gushimutirwa muri Uganda.

Kuva muri 2017 hakunze kumvikana Abanyarwanda bashimutirwa muri Uganda bagafungirwa ahantu hatagerwa bakanakorerwa iyicarubozo. Abarekuwe bavuga ko bari bafungiye ahantu hateye ubwoba mu nzu y’ umutamenwa bari mu maboko y’ abantu bakorana n’ igisirikare cya Uganda.

Uretse Rogers Donne Kayibanda undi Munyarwanda uherutse gushimutwa ni Moses Ishimwe Rutare washimuswe tariki 22 Ukuboza 2018 saa sita z’ ijoro nk’ uko byemezwa n’ ababibonye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA