AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umunyarwanda Rutayisire Fobes yamushyize ku rutonde rwa barwiyemezamirimo 30 beza

Umunyarwanda Rutayisire Fobes yamushyize ku rutonde rwa barwiyemezamirimo 30 beza
10-07-2019 saa 13:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1829 | Ibitekerezo

Eric Rutayisire, rwiyemezamirimo w’ Umunyarwanda ukora ibijyanye n’ ikoranabuhanga urubuga rwamamaye mu Isi kubera gukora intonde z’ abaherwe ‘Forbes Magazine’ rwamushyize muri ba rwiyemezamirimo bamamaye bakiri bato muri Afurika.

Rutayisire w’ imyaka 28 niwe mu Munyarwanda wenyine wagaragaye kuri uru rutonde rwa barwiyemezamirimo 30 ba mbere muri Afurika batarengeje impaka 30 rwashyizwe ahagaragara na Fobes mu cyumweru gishize.

Aba uko ari mu 30 batoranyijwe mu bandi 120 bagaragaza uruhare mu gihindura imibereho y’ Abanyarfurika.

Fobes iti “Uru rutonde ruriho abarusha abandi kubaka izina, guhanga imirimo, guhanga ibishya, kuyobora, guteza imbere no gutanga umusanzu ku nganda nshya mu kuzamura umugabane”

Aba bashoramari bari mu byiciro bine aribyo : Ubushabitsi, Ikoranabuhanga, Ubuhanzi na Siporo.

Rutayisire niwe washinze Charis Unmanned Aerial Solutions (Charis UAS) ninawe muyobozi wayo mukuru. Yabwiye Business Times ati “Kuba natoranyijwe bisobanuye ikintu kinini kuri njye ku rwego mpuzamahanga, ni uguha agaciro ibyo duha abakiriya”

Charis UAS ni kampani ikoresha drone mu buhinzi, ubuvuzi no mu kurengera ibidukikije. Bimwe mu byo yakoze harimo gukorana n’ abahinzi ikabafasha kumenya ingano y’ ifumbire ikenewe mu buhinzi, ikorana na Minisiteri z’ ubuzima muri gahunda yo kurwanya Malaria yanakoranye na Guverinoma y’ u Rwanda mu gikorwa cyo kubarura ibishanga.

Ibikorwa nk’ ibi nibyo byatumye Umuyobozi wayo amenyekana nk’ ufite kampani iri guhindura ibintu ku mugabane wa Afurika.

Fobes ivuga ko yakoze ubugenzuzi kuri buri mu kandida. Kuri ba rwayemezamirimo Fobes yarebaga uko bisinesi yabo yunguka n’ imbaraga zo kuba iyo bisinesi yakwaguka kandi ikaramba.

Gutoranya aba uko ari 30 ntabwo harebwa amafaranga gusa, ahubwo hanarebwa agaciro uwo muntu afite no kuba ari umuntu wabera urugero urubyiruko rw’ Afurika.

Rutayisire avuga ko kuba yaratoranyijwe ari amahirwe yo kuzamura agaciro k’ ibyo bakora.

Muri 2010, Rutayisire yigaga muri Kaminuza ya Minnesota muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Aha nibwo yatangiye kwiyumvamo bisinesi akora uyu munsi.

Yizigamiye igihumbi cy’ amadorali ($1,000) atumiza hanze ibikoresho bya drone arayiteranya.

Agira ati “Kuyiteranya birangiye itangiye kuguruka nasanze amahirwe ya bizinesi yanjye atari muri Amerika ahubwo ari mu gihugu cyanjye u Rwanda”.

Iyi bisinesi yayitangiye muri 2014. Abantu benshi barimo n’ abayobozi baramupingaga bakamusohora mu biro batekereza ko ibyo ari gukora ari imikino y’ abana ndetse bakamubwira ko atazabigeraho.

Rutayisire yakoze umwaka wose wa 2015, atangira kubona amasoko menshi y’ abashaka ko abakorera.

Uyu munsi akoresha abakozi 16 mu buryo buhoraho, ndetse yanafunguye ishami Abidjan muri Cote d’Ivoire.

Umwe mu mishinga ye ni ugukoresha drone muri gahunda yo kurwanya Malaria. Umwaka ushize Kampani ya Rutayisire yatoranyijwe nk’ imwe muri Kampani z’ ikitegererezo ku rubyiruko.

Umwaka ushize kandi Rutayisire yahawe igihembo ku rwego mpuzamahanga n’ Ikigo Mpuzamahanga cy’ Ikoranabuhanga cyo guteza imbere guhanga udushya no guhindura imibereho.

Rutayisire afite gahunda yo kwagurira bizinesi ye mu bihugu 15, umushinga we wo gufasha abahinzi ukagera ku bahinzi miliyoni 15.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...