AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyarwanda, Nsengimana yatsindiye igihembo mpuzamahanga cyo kurengera inyamaswa ahabwa miliyoni 50

Umunyarwanda, Nsengimana yatsindiye igihembo mpuzamahanga cyo kurengera inyamaswa ahabwa miliyoni 50
21-02-2019 saa 10:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5592 | Ibitekerezo

Olivier Nsengimana, viterineri wiyemeje kurengera inyamaswa z’ agasozi byamuhesheje igihembo cyo ku rwego mpuzamahanga cyo kurengera inyamaswa n’ ishimwe ry’ ibihumbi 50 000 by’ amayero.

Ibi bihembo bya 2019 bizatangwa na Future For Nature (FFN) mu rwego rwo kwishimira aho igeze irengera inyamaswa n’ ibimera.

Nsengimana, ufite ishyirahamwe nyarwanda ryita ku nyamaswa z’ agasozi (RWCA), yatoranyijwe muri batatu barengeye inyamaswa kurusha abandi ku isi ahabwa amayero 50,000 (Rwf50.6 milliyoni) kubera umuhate afite mu kuzirengera.

Nsengimana w’ imyaka 34, Umunya-Brazil Fernanda Abra n’ Umuhinde Divya Karnad nibo batoranyijwe mu bandi nk’ abafite imishinga yo kurengera inyamaswa myiza kurusha abandi .

Nsengimana urinda imisambi barushimusi yatangije gahunda zo gusobanurira abaturage akamaro k’ imisambi. Muri 2014 nabwo yahawe igihembo cya Rolex Awards abikesha kurinda iyi misambi.

Abra we yagabanyije cyane impanuka zihitana inyamaswa zirimo ibirura, cougars(inyamaswa iteye nk’ intare y’ ignore) na ocelots(inyamaswa ijya kumera nk’ ingwe) mu mihanda yo muri Brazil. Abra yakoresheje guhugura abashoferi no gushaka amakuru ajyanye n’ izi mpanuka.

Karnad, yagabanyije mu buryo bugaragara umubare w’ abantu bicwaga n’ ifi z’ ingome zitwa sharks ahitwa Coromandel Coast of India.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ abantu 125 bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, maze inzobere zitoranyamo batatu bakiri bato bafite impano yo kurengera inyamaswa kurusha abandi. Aba uko ari batatu ibihembo byabo bazabihererwa mu Buholandi nk’ uko byatangajwe na The New Times.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA