AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umukozi wa RIB uherutse kwanga ruswa y’ibihumbi 40 yahembwe telefone no kwishyurirwa kaminuza

Umukozi wa RIB uherutse kwanga ruswa y’ibihumbi 40 yahembwe telefone no kwishyurirwa kaminuza
11-02-2020 saa 17:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8985 | Ibitekerezo 6

Minisitiri w’ ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yashimiye umugenzacyaha witwa Ndahimana Frodouard umaze kwanga ruswa inshuro 5, akaragaza abagerageje kuyimuha.Busingye yasabye abandi bagenzacyaha kugera ikirenge mu cy’uyu mugenzacyaha birinda gusiga icyasha inzego bakorera.

Uyu mukozi yahembwe kuri uyu wa 11 Gashyantare 2020, ubwo Minisitiri Busingye yakiraga indahiro z’abagenzacyaha 79 n’abunganizi babo 11. Uyu muhango wabereye mu karere ka Nyanza.

Ndahimana Frodouard, RIB yamuhembye telefone ya maraphone, inamwemerera kuzamwishyurira amafaranga y’ishuri muri Kaminuza.

Uyu mukozi Ndahimana Frodouard tariki 8 Gashyantare 2020 nibwo aherutse kwanga ruswa y’ibihumbi 40 yari ahawe n’umuturage wagira ngo arekure umuturage ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Minisitiri Busingye nyuma yo kwakira indahiro z’ aba bagenzacyaha yagize ati “ Ndagirango nshimire Frodouard uduhesheje ishema cyane. Atari we wenyine n’abandi bose numvise banze ruswa...kuba ugaragaje abagerageje kuguha ruswa inshuro eshanu, ndizera ko inshuro ya 5 atariyo ya nyuma. Usheje ishema urwego, uhesheje ishema igihugu kandi utweretse uko bigomba kugenda”.

Busingye avuga ko umurimo w’ ubugenzacyaha ari umurimo usaba byinshi, birimo gutahura ibyaha, kugenza ibyaha no gukora dosiye kandi ngo bigomba gukoranwa ubushishozi kugira ngo ubutabera butagira ikibubangamira.

Ati “Uburakari bw’umukozi wa RIB bugaragarira muri dosiye. Ntabwo bugaragarira mu gipfunsi, ntabwo bugaragarira mu rushyi, ntabwo bugaragarira mu kuka inabi, ntabwo bugaragarira mu kubona ibimenyetso ku ngufu, ntabwo bugararira ku bindi bintu byose wakoresha kugira ngo ugaragaze ko urakaye, bigaragarira mu buryo ukora dosiye yawe”.

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rumaze umwaka umwe n’amezi 10 rushyizweho.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB Isabelle Kalihangabo avuga ko kuva uru rwego rwajyaho abakozi barwo 19 bamaze gukurikiranwaho ibyaha bya ruswa.

Kalihangabo yasabye abagenzacyaha barahiye kurangwa n’imyitwarire myiza birinda ubusinzi na ruswa kuko amategeko abihana.

Ati “Ni muri urwo rwego, mu mahame urwego rw’ubugenzacyaha bugenderaho harimo ihame ryo kwamagana ruswa mu bagenzacyaha. Kugira ngo ibyo bigerweho, umugenzacyaha ugaragaye mu bikorwa bya ruswa ntabwo yihanganirwa. Muri iyi myaka tumaze itaragera kuri ibiri hari abakozi bagera kuri 19 bamaze cyangwa se barimo gukurikiranwaho ruswa”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda muri bugamije kureba uko ruswa nto ihagaze mu Rwanda, bwashyize ahagaragara muri 2019 bwagaragaje ko mu bigo bya Leta bitanu bya mbere bigaragaramo ruswa harimo na RIB iza ku mwanya wa Kane. Polisi iri ku mwanya wa kabiri, ku mwanya wa mbere haza ibigo byigisha ubumenyingiro (TVETs).




Abagenza cyaha barahiye ni 79 n’abunganizi babo 11 bose hamwe bakaba 90

Minisitiri Busingye yakira indahiro z’abagenzacyaha


Minisitiri Busingye yashimye umugenzacyaha Ndahimana Frodouard umaze kwanga ruswa inshuro eshanu amusaba kutazatezuka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
-xxxx- Kuya 15-02-2020

Ariko ninshingano zabo ,ntagitangaza mbonamo.

-xxxx- Kuya 15-02-2020

Ariko ninshingano zabo ,ntagitangaza mbonamo.

-xxxx- Kuya 15-02-2020

Ariko ninshingano zabo ,ntagitangaza mbonamo.

ubonabaseka jules Kuya 14-02-2020

J yewe shimira RIB uburyo ikora akazi kayo neza rwose pe. Nibyo kwishimira RIB muhanga irabikora neza pe.

Manirakiza Kuya 13-02-2020

Ariko babigishe nokumenya kwakira. Abantu. Njyewe nagiye kuri Rib kinyinya. Umugore nahasanze. Aransuzugura. Birambabaza. Kandi nari nabuze umwana. Yakuwe kwishuri nundi muntu.

Manirakiza Kuya 13-02-2020

Ariko babigishe nokumenya kwakira. Abantu. Njyewe nagiye kuri Rib kinyinya. Umugore nahasanze. Aransuzugura. Birambabaza. Kandi nari nabuze umwana. Yakuwe kwishuri nundi muntu.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...