AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina gufungwa burundu
17-06-2021 saa 10:12' | By Editor | Yasomwe n'abantu 970 | Ibitekerezo

Paul Rusesabagina uri kuburana ku byaha by’iterabwoba birimo ibifitanye isano n’ibitero byagabwe mu bice by’Amajyepfo bigahitana bamwe mu Banyarwanda, Ubushinjacyaha bwamusabiye guhamywa ibyaha akekwaho, agahanishwa gufungwa burundu.

Paul Rusesabagina wikuye mu rubanza aregwamo na bagenzi be 20, akurikiranyweho kuba ari we wateraga inkunga ibikorwa by’iterabwoba byavuyemo biriya bitero.

Uru rubanza rwatangiranye inzitizi nyinshi zatangwaga n’uruhande rwa Rusesabagina n’abamwunganira, rwasobanuwemo uko umutwe wa FLN-MRCD wavutse ari na wo wagabye biriya bitero.

Ubushinjacyaha bwagiye busobanura icyaha ku kindi biregwa bariya bantu 21 barimo Paul Rusesabagina, bugeze mu kiciro cyo gusabira ibihano abaregwa.

Kuri uyu wa Gatatu tarki 16 Kamena 2021, Ubushinjacyaha bwasabiye Nsabimana Callixte alias Sankara gufungwa imyaka 25 mu gihe uyu munsi rwasabiye Paul Rusesabagina gufungwa burundu.

Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha 13 ari byo :

1.Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,
2.Gutera inkunga iterabwoba.
3.Iterabwoba ku nyungu za politiki,
4.Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba,
5Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba,
6.Kuba mu mutwe w’iterabwoba,
7.Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba,
8.Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake,
9.Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate,
10.Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
11.Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako,
12.Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake,
13.Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibikekwa kuri Rusesabagina bigize impurirane z’ibyaha kandi birimo ibihanishwa igifungo cya burundu bityo ko Urukiko rukwiye kumuhanisha igifungo kiruta ibindi mu biteganyirizwa ibyaha akekwaho.

Buvuga kandi ko uregwa atigeze yorohereza urukiko ndetse ko yanikuye mu rubanza ku buryo nta mpamvu yoroshyacyaha zishobora kuboneka kuri Rusesabagina ari na we wari ukuriye biriya bikorwa byose bigize ibyaha biregwa abo baregwa hamwe.

Herman yasabiwe gufungwa imyaka 20

Kuri uyu wa Kane kandi Ubushinjacyaha bwatanze icyifuzo cyabwo kuri Nsengimana Herman na we wabaye umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte Sankara we wasabiwe gufungwa imyaka 25.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamywa Nsenimana Sankara icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’Ingabo utemewe gihanishwa igifungo cy’imyaka 10 ndetse n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Umushinjacyaha akavuga ko Nsengimana Herman yahanishwa igifungo kinini muri ibi biteganyirizwa ibyaha akurikiranyweho ari cyo cyo gufungwa imyaka 20.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA