AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Telefone mu mashuri ni kirazira amashuri atazabishyira mu bikorwa azafungwa burundu

Telefone mu mashuri ni kirazira amashuri atazabishyira mu bikorwa azafungwa burundu
14-06-2018 saa 20:00' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4502 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko gukoresha telefone mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye bitemewe ndetse bigiye kuba nka kirazira, abo bireba barimo abanyeshuri, ababyeyi, abarezi n’abayobozi b’ibigo bakaba basabwa gufasha Leta gukumira ikoreshwa rya telefone mu mashuri abatazabishyira mu bikorwa bakaba bashyiriweho ibihano birimo no kuba amashuri atazubahiriza iki cyemezo azajya ahagarikwa.

Hari bamwe babonaga kuba umunyeshuri yakoresha telefone ku ishuri byamufasha cyane haba mu buryo bwo gukora ubushakashatsi yifashishije ikoranabuhanga ndtse bakaba bazifashisha bageza ibibazo byabo ku miryango yabo cyane ababa biga mu mashuri acumbikira abanyeshuri

Kuri uyu wa Kne tariki 14 Kamena 2018, nibwo bamwe mu bagize Guverinoma by’umwihariko abafite aho bahuriye n’uburezi barimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Urubyiruko ndetse na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bagatangaza ku mugaragaro ko nta munyeshuri wemerewe gukoresha telefone ndetse hari n’ibihano biteganywa ku uzarenga kuri iri bwiriza.

Ngo iki kibazo si icya Guverinoma gusa ahubwo bireba buri wese
Inzego zose bireba zahagurukiye kurwanya ikoreshwa rya telefone mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye

Kuri iki kibazo, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yavuze ko uruhare rw’ababyeyi ari ntagereranywa mu burere ndetse n’uburezi asaba ko ababyeyi bagomba kumva impamvu yo kubuza abana babo gukoresha telefone bari mu mashuri bakamenya ingaruka zabo zirimo gushukwa.

Yavuze ko hazifashishwa inzira zose zo kugera ku babyeyi bakabasobanurira ingaruka ziri kukuba umwana yajyana telefone ku ishuri anasaba ko umugabo n’umugore bakwiye gufatanya muri iki kibazo cyo gukumira telefone mu banyeshuri.

Minisitiri Francis Kaboneka w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka we yashimangiye ko urebye aho ikoranabuhanga rigeze usigaye usanga n’abantu basanzwe basigaye bagenda barangariye muri telefone avuga ko umunyeshuri we byaba kure kubi aramutse atunze telefone ku ishuri.

Minisitiri Kaboneka yavuze kandi ko hari aho usanga abashaka gushuka abana b’abanyeshuri by’umwihariko abakobwa usanga byose bikorerwa ku ma telefone. Yanavuze ko abagura ibiyobyabwenge mu mashuri usanga ahanini bikorerwa ku ma telefone bagahamagara ababibazanira.

Yagize ati “Twe tubibamo nko mu nzego z’ibanze hari ingero sindi buvuge amashuri, abana bafite telefone usanga abashaka kubashuka no kubakoresha arizo bakoresha bagasimbuka ibigo nijoro bajya mu tubyiniro abandi bajya mu biyobyabwenge, hari ingero nyinshi n’amashuri turayazi.

Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo adafite telefone na wawundi umushuka uko bakorana rendez vous uko bumvikana uko bari buhure na wawundi uza kumutwara, icyo gihe rero adafite telefone byabakomerera ntibyashoboka”

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Mutimura Eugene, yavuze ko kubuza no gukumira telefone mu mashuri abanza n’ayisumbuye bitagamije kubangamira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ahubwo telefone zikwiye gukoreshwa n’ababifitiye uburenganzira kandi ntibigire icyo byangiza

Yagize ati “Dushyigikira cyane cyane ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu mashuri rwose, icyo kuvuga ko hari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri uherutse kuvuga ko telefone zikwiriye gukoreshwa mu mashuri ndahamya ko yabivugaga ibikoresho by’ikoranabuhanga bitari byafata intera mu rwego rwo kubigeza ku mashuri”

Yakomeje avuga ko kuri ubu hari gahunda imaze igihe kinini ya ‘One Laptop per Child (Mudasobwa imwe ku munyeshuri) ari nazo zizakomeza gukoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu mashuri bigakuraho cya kintu cyo kuvuga ngo abanyeshuri bakoresha telefone bakora ubushakashatsi kuri za murandasi

Minisitiri Eugene yakomeje avuga ko telefone zikoreshwa mu gushuka abanyeshuri kuko zibagiraho ingaruka mbi mu buryo butandukanye, anavuga ko byaragaragaye kuko iyo abana bakoresheje amatelefone bari ku mashuri bibagiraho ingaruka nyinshi.
Yakomeje avuga ko abana bagomba kujya bakoresha amatelefone ari uko bari mu maboko y’ababyeyi babo igihe bagiye kwiga bere kuzikoresha kuko zirangaza ku buryo buhagije.

Amabwiriza ateganya ibihano birimo n’amashuri azafungwa burundu
Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Eugene Mutimura, avuga ko gukumira ikoreshwa rya telefone bitavuze kubuza abanyeshuri gukoresha telefone

Minisitiri w’Uburezi, Eugene Mutimura yabwiye itangazamakuru ko hari amabwiriza yari asanzweho agaragaza ko gutunga telefone bitemewe ari nayo ari kugenderwaho kuri ubu mu gihe hataraba amavugurura ateganya kuba mu gihe cya vuba ayo mabwiriza agashyikirizwa abo bireba bose barimo abarezi .

Agaruka ku mabwiriza yari asanzweho, Minisitiri Eugene yagize ati “Icya mbere ni ukongera kwibutsa abarezi n’ababyeyi ko bakwiriye gusobanurira abanyeshuri mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ko telefone zidakwiriye gukoreshwa mu mashuri. Cyane cyane bakabasobanurira ingaruka zo gukoresha telefone igihe bari ku ishuri yuko zibabuza kandi zikabahuza ntibitume biga neza nk’uko bikwiriye”

Yakomeje agira ati “Icya gatatu bagomba gusaka abanyeshuri abayobozi b’amashuri iyo abanyeshuri bageze ku ishuri bakabasaka bakareba koi zo telefone batazitwaye mu mashuri, Icya kane iyo tuvuze dusaba ubuyobozi bw’amashuri ko bukurikirana bugasaka bukamenya ko abana batazitwaye (Telefone) , iyo butabikoze amabwiriza ateganya n’ibihano

Minisitiri w’Uburezi kandi yavuze ko uburyo bw’ibihano butangwa iyo ubuyobozi busanze umwana akoresha telefone, umuntu akaza kumusura akayimusigira, iyo ubuyobozi buyimufatanye arahamagarwa agatumwa ababyeyi bakibutswa amabwiriza abuza abana gutunga telefone umwana n’ababyeyi bagasaba imbabazi ndetse bakanabyandika bakabisinyira.

Yakomeje avuga ko iyo umwana yongeye gukoresha telefone yarabibujijwe arirukanwa ibi kandi ngo bikajyana n’ubuyobozi bw’ishuri butazajya bukora iri suzuma ngo burebe kandi bukumire abanyeshuri gutunga telefone ngo ubuyobozi butabikoze nabwo bufatirwa ibihano bikajyana n’Amategeko agenga abakozi niyo azajya yifashishwa mu guhana aba bayobozi

Minisitiri Eugene yakomeje avuga ko amashuri azanga gushyira mu bikorwa gahunda yo kubuza abanyeshuri gukoresha telefone azahagarikwa naho umwana uzajya akenera kuvugana n’ababyeyi cyane kuri aba biga baba mu bigo ngo bazajya bashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kuvugana n’abo mu miryango yabo.Marie Solande Kayisire, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri nawe ni umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro kigamije gusobanura impamvu yo guca amatelefone mu mashuriMinisitiri w’Urubyiruko, Rose Mary Mbabazi nawe yitabiriye iki kiganiro avuga ko buri mu nyarwanda akwiye kugira uruhare muri iki kibazo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac MunyakaziMinisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka we asanga telefone ariho abanyeshuri bategurira ibikorwa bibarangaza birimo n’abatoroka ikigo bajya kugura ibiyobyabwenge

AMAFOTO : Bunani Janvier


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA