konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Rwamagana :Yishe umugore we amutemaguye ibice by’umubiri abijugunya mu musarane no mu kiyaga

Rwamagana :Yishe umugore we amutemaguye ibice by’umubiri abijugunya mu musarane no mu kiyaga
29-04-2018 saa 16:14' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 9343 | Ibitekerezo 4

Mu kagari ka Karenge, umurenge wa Karenge mu karere ka Rwamanagana, Intara y’uburasirazuba haravugwa umugabo witwa Ntezimana Damascene w’imyaka 40 y’amavuko yishe urupfu rw’agashinyaguro uwari umugore we, Muhawenimana Beatrice bari bamaranye imyaka 15 barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana, aho yamwishe urupfu rw’agashinyaguro aramutemagura anamukata ibice bimwe by’umubiri abijugunya muri wese naho amagufwa ayajugunya mu kiyaga cya Mugesera.

Abaturage barimo n’abavandimwe b’uyu mugabo nibo babonye ibice by’umubiri bimwe bya Nyakwigendera gusa bivugwa ko uyu mugabo gito yishe atemaguye umugore we kuwa Gatandatu tariki 21 Mata 2018, aho yamaze gukora aya mahano agahita ajugunya bimwe mu bice by’umubiri birimo umutwe, n’ibice bimwe na bimwe by’igihimba abijugunya mu musarane amagufwa asigaye ajya kuyajugunya mu kiyaga cya Mugesera arangije ahita atoroka.

Abaturage barimo n’ababyeyi b’uyu mugabo baganiriye na Ukwezi.com bavuze ko uyu mugabo yari amaze igihe atabanye neza n’umugore we aho yahoraga amutoteza bikomeye ndetse akanazana abagore muri urwo rugo umugore we yashaka kumubaza impamvu akamukubita akamubwira ko azamwica yakwahukanira kwa sebukwe nabo akababwira ko azabica.

Uyu mugabo ngo yahoraga avguga ko umugore we ari igicucu ari ikiburabwenge yanavuze ko uyu mugabo yari asanzwe avuga ko hari n’abandi bo mu muryango we yari yaravuze ko azahitana

Niyigena Marie Francine yagize ati “Bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane ashingiye kumibanire mibi kuko umugore yari yagiye umugabo azana undi mugore ibyo byabaye hashize nk’amezi atatu”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari no kuruhande rwacu n’abaturage bose keretse wumvishe ibyo bari kumuvugaho keretse ubashije kwiyumvira kuko uyu muntu si uwo kwinjira muri sosiyete"

Umubyeyi w’uyu mugabo, Mukanzanira Liberata w’imyaka 65 yavuze ko uyu muhungu we witwa Ntezimana Damascene ufite imyaka 40 y’amavuko yiyiciye umugore we gusa ngo ni ibintu yari amaranye iminsi kuko uyu mugore yajyaga yahukanira kuri aba babyeyi b’umugabo (Kwa sebukwe)

Yavuze ko amakimbirane yari afitanye n’umugore we yari ashingiye ku rwango bari bamaranye igihe aho ngo yahukanaga bamucyura akavuga ko azamwica bakareba icyo bizabamarira byanaba ngombwa akica ababyeyi be.

Yagize ati “Na se yabivugaga ko azamwica kuko uwo mukazana wacu yazaga tukamwakira ubwo yakekaga ko tumwanga (umuhungu wabo), Yatubereye igitambo (Nyakwigendera) niko turi kubivuga, ibintu yakoze ni indengakamere turifuza ko atazagaruka mu bantu ngo yongere abe umuntu yabaye nk’inyamanswa”

Uyu mugabo wari waratorotse akimara gukora aya mabi yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mata 2018, ahita ashyikirizwa Polisi ya Rwamagana akaba ari naho afungiye kuri ubu naho ibice by’umubi bya nyakwigendera byaraye bishyinguwe ku mugoroba wo kuwa Gatandatu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
mugisha sam Kuya 30-04-2018

ariko ipfu zahato nahato mubashakanye zirababaje! kandi igihugu kirimo gutakaza abantu gahoro gahoro! aho sukubera itegeko rigenga umuryango ridakoze neza! cg kurishyira mubikorwa ribogama kuruhande rumwe! urindi rukabura ubwinyagamburiro ugasanga bitumye rukora ibintu bibi! ubu se muribaza ko wenda badapfuye kutumva neza uburinganire icyo aricyo! rimwe abagabo bica abagore babo kuko umugore aba yarigize idebe kubera kutumva uburinganire neza! rimwe bapfa imitungo! kuko abayumva wenda ariwe wayikoreye! akabona barashwana byaburikanya! umugore nawe akifuza kuriyo mitungo rimwe narimwe aba atararuhiye ariko kuko itegeko ribimwemerera niyo mwaba mubanye ijoro rimwe! ugasanga umwe mubashakanye ahisemo kwica mugenziwe! aha mbona kugirango bikemuke Abadepite bakwiye kwiga ikintu gituma abashakanye bicana byaburikanya! ndetse hakaba hanabo kubana muburyo bwa contrat! ikindi leta isuzuguza agore babagabo babo! za Speach zivugwa akeshi wumva barengera abagore! kandi mubyukuri nabagabo barahohoterwa! aho mbona Leta iteza ibibazo mumiryango! Itegeko rikoze nabi!, imyimvire yabagore kuburinganire! abayobozi ndetse barimo na PEREZIDA bahembera urwango rwabagore nabagabo! muzabisuzume neza! haboneke umuti urambye! ntawanze ko umugore agira ijambo! ariko harebwe uko babyiga neza abagabo barahohoterwa! bikabaviramo gukora ibyaha birimo nokwica!

anicetp Kuya 30-04-2018

nimuge kumavi dusenge nahubundi igisigaye bagiye kuga bicana banabarye. urumva harahwataniye n,inyamanswa

NTIRANDEKURAAmiel Kuya 29-04-2018

Birababaje kuko uyu si umuntu n’inyamaswa ntakwiye kuba muri Societe nyarwanda

Rekayabo Cypridion Kuya 29-04-2018

Uwo Mubyeyi Imana Imwakire Mubayo, Uwo Mugiziwanabi Nakurikiranwe Kuko Yazica Nabindi. Ndi Mungororero Umurenge Wanyange,akagali Vuganyana.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...