AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rwamagana : Ntezimana yemeye mu ruhame ko yiyiciye umugore we amukataguramo ibice ajya kubijugunya

Rwamagana : Ntezimana yemeye mu ruhame ko yiyiciye umugore we amukataguramo ibice ajya kubijugunya
10-07-2018 saa 15:52' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8598 | Ibitekerezo

Ntezimana Jean Damascene wo mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Kabasore Umurenge wa Karenge mu karere wa Rwamagana, washinjwaga kwiyicira umugore bashakanye witwaga Muhawenimana Beatrice, yaburanishirijwe mu ruhame yiyemerera ko yamwishe akamukataguramo ibice bimwe akabibika ibindi akajya kubijugunya.

Uyu mugabo wakoze amahano, Urukiko rw’ibanze rwa Rwamagana rwanzuye kumuburanishiriza mu ruhame ahakorewe icyaha imbere y’abaturage bo muri uyu murenge wa Karenge.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Ntezimana yiyiciye umugore we Beatrice urw’agashinyaguro, ibice bye abijugunya mu musarani ibindi abijyana ku kiyaga hanyuma akajya agenda avuga ko ngo yaburiwe irengero.

Icyo gihe abaturage barimo n’abavandimwe b’uyu mugabo nibo babonye ibice by’umubiri bya nyakwigendera Beatrice hashize iminsi irenga umunani umugabo we amwishe mu buryo bwa kinyamaswa.

Ubwo urubanza rwe rwatangiraga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018 imbere y’imbaga y’abaturage bo muri uyu murenge wa Karenge ndetse n’indi bihana imbibe, Ntezimana ntiyigeze agora abacamanza kuko yahise yemera ibyaha aregwa, avuga ko ariwe wiyiciye umugore we arangije aramubaga.

Yavuzeko ubu bwicanyi bwaturutse ku makimbirane bagiranye muri iryo joro yamwisheho.

Ntezimana yavuze ko yabaze umugore we kugira ngo asibanganye ibimenyetso

Ntezimana yavuze ko yakubise umugore we umuhini maze agwa hasi, abonye ko yapfuye aramubaga nk’uko babaga itungo, inyama azitandukanya n’amagufa maze umutwe n’inyama abijugunya mu musarani, amagufa ajya kuyajugunya mu rufunzo rwo ku kiyaga cya Mugesera.

Nyuma yo gusobanura amarorerwa yakoze, Ntezimana yasabye abacamanza ko yagabanyirizwa ibihano maze agasubira mu rugo akita ku bana nyakwigendera yasize, dore ko bari bamaze kubyarana Batandatu mu myaka 15 bari bamaranye babana nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nyuma y’iburanisha abacamanza bavuze ko umwanzuro w’Urukiko uzatangazwa tariki 20 Nyakanga 2018 , ukazatangirwa aho rwaburaniwe i Karenge .

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO HANO Rwamagana :Yishe umugore we amutemaguye ibice by’umubiri abijugunya mu musarane no mu kiyaga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA