AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rwamagana : Ibyishimo ni byose ku bakora mu birombe bahawe ibikoresho by’ubwirinzi

Rwamagana : Ibyishimo ni byose ku bakora mu birombe bahawe ibikoresho by’ubwirinzi
10-02-2019 saa 10:34' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1714 | Ibitekerezo

Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2019 nibwo ikinyamakuru Ukwezi .rw cyasohoye inkuru igaragaza imikorere idahwitse y’abakora mu birombe biri mu Kagali ka Zinga Umurenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana bakorera Kampani yitwa UNM, aho bagaragazaga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo kuko bakoraga batagira ibikoresho by’ubwirinzi bw’impanuka mu gihe bari mu kazi.

Ibi babigaragaje nyuma y’impanuka y’ikirombe cyari cyagwiriye abantu muri Rwamagana mu murenge wa Mwulire abantu 14 bagahita bahasiga ubuzima.

Aba baturage bakora muri iki kirombe giherereye mu murenge wa Munyaga bavugaga ko bahangayikishijwe n’uburyo badahabwa agaciro kandi ibyo bakora byinjiriza umukoresha. Aha bagaragazaga ko batagira ibikoresho by’ubwirinzi birimo ingofero zabugenewe zirinda umutwe, inkweto binjirana mu birombe ndetse n’umwambaro ubaranga.

Kuri ubu ariko akanyamuneza ni kose nyuma y’uko bagaragaje ikibazo cyabo kikumvikana bakaba barahawe ibikoresho by’ubwirinzi bw’impanuka no gutunganyirizwa ahazakomereza imirimo yabo y’ubucukuzi.

Uwitwa Habarimana Pascal twasanze ari mu mirimo yo gusana ikirombe yavuze ko kugeza ubu ibintu biri mu buryo kuko batikanga impanuka ndetse bakaba banafite ibyangombwa birimo imyambaro y’ubwirinzi.

Yagize ati “ Ubu turishimye, tubonera amafaranga ku gihe, turi gutunganya aho tuzakorera kandi tunafite ibikoresho by’ubwirinzi bw’impanuka. Ubu dufite bote, dufite casque ndetse n’imyenda.”

Uwitwa Mukangarambe Jacqueline ukomoka mu Karere ka Rubavu ukorera muri ibi birombe nawe avuga ko yishimira ko bahawe ibikoresho ngo kuko babiherukaga bagikoreshwa na Mohamed Nassim witabye Imana umwaka ushize akaba ariwe wari ny’ir’iki kirombe.

Ati “ Twaheruka gukora neza tugikoreshwa na nyakwigendera kuko yatumenyeraga buri kimwe cyose twabaga dukeneye. Nyuma y’uko yitabye Imana, yasimbuwe na murumuna we Razak ibintu bitangira kuzamba."

Yunzemo ati " Ubu turishimye kuko twabonye umuntu uri kutwitaho witwa Odette (umufasha wa nyakwigendera). Yaduhaye imyambaro y’ubwirinzi nk’ingofero (Casque), inkweto zabugenewe botes) ndetse n’amasarubeti agaragaza abo turi bo n’ibyo dukora.

Mohamed Razak ari kumwe na bamwe mu bakozi bamushinjaga kubafata nabi

Gakwavu Gaspard nawe ukora muri ibi birombe avuga ko impungenge z’umutekano mucye wabo zashize kuko ubu bafite umukoresha ubitaho, akabamenyera ibyo bakeneye ndetse akaba abishyurira ku gihe.

Abakozi ba kampani ya UNM bari gusana ahazakorerwa ubuckuzi

Uzayisenga Odette uhagarariye iyi Kampani yitwa UNM avuga ko ikibazo cyari gihari cyari gifitanye isano n’ibibazo byo mu muryango akaba aribyo byatumaga imirimo y’ibi birombe idindira ndetse n’abakozi batabona ibyo bagombaga kugira ngo imirimo igende neza.

Ati “Mbere twari dufite ikibazo cyo mu muryango ariko ubu ngubu biri mu nzira yo gukemuka. Ni muri urwo rwego abakozi babashije kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi bw’akagali dukoreramo maze nako karabimenyesha nk’umwe mu bahagarariye iyi Kampani maze mu buryo bwihuse mpita mpagarika imirimo y’ubucukuzi kugira ngo mbanze nkemure ibibazo abakozi bari bafite birimo ;kutabonera amafaranga ku gihe, kutabona ibikoresho by’ubwirinzi, ikibazo cy’aho gukorera hatari hatunganyije (kutubakira amasimu).

Yakomeje agira ati Gufata neza umukozi no kubungabunga ibidukikije ni inshingano ya buri munyarwanda muri rusange mu guteza imbere igihugu nk’indangagaciro no kwigira hagamijwe iterambere rya buri wese.

Yavuze ko abakozi bagomba kwitabwaho kugira ngo nabo bakorane ubushake maze batange umusaruro ufatika.

Kuri ubu ibi birombe bikomeje imirimo yabyo yo gusanwa bikazongera gushakwamo umusaruro ari uko iyi mirimo yarangiye.

Mu Rwanda ntihasiba kumvikana impanuka za hato na hato zibera ahacukurwa amabuye y’agaciro. Mu Mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2019 ikirombe giherereye mu murenge wa Mwulire cyagwiriye abakozi 14 ba kampani yitwa PIRAN Resources Limited iucukura amabuye y’agaciro muri iki kirombe, bose bahita bahasiga ubuzima.

Mu mpera z’Ukuboza 2018 na none indi mpanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Mwirute, Umudugudu wa Rugarama 5 bagwirwa n’ikirombe cy’ikompanyi yitwa AMP (African Minerals Petroleum), ku bw’amahirwe bakurwamo ari bazima, nyuma yo kumaramo amasaha agera hafi kuri 30.

Amasimu ya mbere amaze gutungana

Uzayisenga Odette uhagarariye iyi Kampani yitwa UNM ikorera mu birombe biri mu murenge wa Munyaga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA