konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rusizi: Umuyobozi w’ishuri yashatse kurwana n’umunyamakuru

Rusizi: Umuyobozi w’ishuri yashatse kurwana n’umunyamakuru
16-05-2018 saa 13:02' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 11013 | Ibitekerezo 13

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Murira,mu karere ka Rusizi, Mujawayesu Zenie yari agiye kurwana n’umunyamakuru ndetse aza gukuramo ake karenge ariruka nyuma y’uko umunyamakuru yari aje kumubaza ku kibazo cy’abarimu bo muri iki kigo bavuga ko uyu muyobozi yabigirijeho nkana agambiriye kubirukanisha akanga ko bahiga imihigo bityo amanota y’imihigo yasohoka bagasanga bafite ubusa.

Iri shuri rya GS Murira riherereye mu murenge wa Muganza ni muri Rusizi Intara y’Uburengerazuba aho umuyobozi waryo, Madame Mujawayesu kuri ubu abarimu ayoboye bamushinja kubigirizaho nkana no kugambirira kubirukanisha mu kazi abinyujije mu kubabuza gusinya imihigo.

Kuri ubu abarimu b’amashuri yisumbuye basigaye bahiga imihigo ndetse bakayisinyira imbere y’umuyobozi w’ikigo ari nako bigenda muri iri shuri rya GS Murira gusa ngo hari abarimu umuyobozi waryo asa n’udashaka ko baguma ku kazi dore ko yanze ko aba barimu basinya ku mihigo nk’uko babibwiye TV1.

Aba barimu bavuze ko uyu muyobozi w’ikigo yahinduye gahunda yari yaratanzwe na Minisiteri y’Uburezi y’uko imihigo izajya isinywa mu gihe cy’amasomo, aho yategetse ko bazajya basinya mu biruhuko bityo bamwe mu baza kutaboneka kubw’impamvu zirimo n’uburwayi nyuma aza kwanga ko basinya. Uyu yari yanditse urwandiko agaragaza ko arwanye ariko biza kurangira atemerewe gusinya imihigo

Gusa ngo hari bamwe mu barimu batabonetse bakaza gushyirwa amabaruwa ariho imiho basinya bibereye iwabo ariko abandi bari mu itsinda ry’abo umunyobozi yashakaga kwirukanisha bon go ntabwo bahawe amabaruwa ngo nabo basinye ahubwo baje kwisanga bahawe ubusa mu gihe abandi bafite amanota y’imihigo.

Uyu muyobozi bivugwa ko yari agiye kurwana n’umunyamakuru wari ugeze muri iki kigo agamije kureba niba koko ibivugwa n’abarimu ari impamo ngo byabaye ngombwa ko umuyobozi ashaka kurwanya umunyamakuru ashaka no kumwambura ibikoresho birimo ibyifashishwa bifata amashusho n’ibifata amajwi kugeza ubwo aho gusobanura ibyo yamubazaga nyuma ngo biza kugera n’ubwo umuyobozi akizwa n’amaguru ariruka. Uyu muyobozi yaje gukizwa n’amaguru yanze gutanga amakuru
AMAFOTO: Ntakirutimana Alfred


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 13
rukundo paul Kuya 19-05-2018

uyu ni mushiki wa mayor wa Rusizi. kandi mayor wa Rusizi yabujije bene wabo bo mu Bugarama kujya bavugana n’abanyamakuru.

sendo Kuya 19-05-2018

yewe uzagerere kuri G.s kanembwe 1 ubaze abarezi baho uko bahabwa amanota biratangaje kdi birababaje kbsa

gakuba Kuya 17-05-2018

abanyamakuru bagomba kureka kwivanga mu bishinzwe ubundi buyobozi ubwose abo bahuruje, umunya makuru batazi inzego zibishinzwe aho ziba! !!umunyamakuru, si umuyobozi wamanshuli si umukozi wa ministeri, yuburezi abo barimu.nabanyamatiku*

Byosekimwe Kuya 17-05-2018

Amakuru yatswe nabi.
Ubundi se abo bangiwe guhiga kuki batitabaje inzego zibishinzwe bakirukira mu
Binyamakuru ?
Ngira ngo ahubwo Aba barimu bafite ikindi bapfa n’uyu muyobozi bityo bakaba bashaka kumwirukanisha. Gusa aya makuru muzayadukurikiranire arangire. Ntimukage mukunda biracitse.
Mwinyuramo.
Tantôt ngo yashatse gukubita abanyamakuru tantôt ngo akizwa n’amaguru. Wakumva ahubwo ko abanyamakuru ari Bo bashatse kuukubita, kuko ataribo bakijijwe n’amaguru !

Byosekimwe Kuya 17-05-2018

Amakuru yatswe nabi.
Ubundi se abo bangiwe guhiga kuki batitabaje inzego zibishinzwe bakirukira mu
Binyamakuru ?
Ngira ngo ahubwo Aba barimu bafite ikindi bapfa n’uyu muyobozi bityo bakaba bashaka kumwirukanisha. Gusa aya makuru muzayadukurikiranire arangire. Ntimukage mukunda biracitse.
Mwinyuramo.
Tantôt ngo yashatse gukubita abanyamakuru tantôt ngo akizwa n’amaguru. Wakumva ahubwo ko abanyamakuru ari Bo bashatse kuukubita, kuko ataribo bakijijwe n’amaguru !

Byosekimwe Kuya 17-05-2018

Amakuru yatswe nabi.
Ubundi se abo bangiwe guhiga kuki batitabaje inzego zibishinzwe bakirukira mu
Binyamakuru ?
Ngira ngo ahubwo Aba barimu bafite ikindi bapfa n’uyu muyobozi bityo bakaba bashaka kumwirukanisha. Gusa aya makuru muzayadukurikiranire arangire. Ntimukage mukunda biracitse.
Mwinyuramo.
Tantôt ngo yashatse gukubita abanyamakuru tantôt ngo akizwa n’amaguru. Wakumva ahubwo ko abanyamakuru ari Bo bashatse kuukubita, kuko ataribo bakijijwe n’amaguru !

nono Kuya 17-05-2018

abanyamakuru namwe ntimugakabye eeeee
gusa mbona akeneye guhugurwa no kwigirira icyizere.
hari nabatinya amafoto, urabona ko yatewe atiteguye.
murakabya rwose ngo yarwanye?

-xxxx- Kuya 17-05-2018

La politique est un art de mentir ,byaramugwiririye kuba umuyobozi .
Rusizi ko ikomeje kwesa imihigo itarigeze ihigwa.

byicaza Kuya 17-05-2018

Uyu mugore ararengana rwose no kuri TV one biragaragara ko atarwanye ahubwo uko nabibonye kuri TV yanze gutanga amakuru ndetse ariruka yangaga ko camera imufotora

Evariste Kuya 17-05-2018

ibyo gutanga amanota Ku buryo bufifitse ntaho bitaba kuko hari ago batanayazi kd yaragejejwe muri minicofine!

Diniya Kuya 16-05-2018

Ngaho ndebera intore dusigaranye? Uyu muyobozi mubona kimwe n’ abandi bayobozi bakuru ubona baricecekeye ku kibazo cy’ ibiza abantu bapfa, abandi badafite icyo barya n’ aho gukinga umusaya.

kadogo Kuya 16-05-2018

NAKUMIRO IYO ABAHA AMABERE, NONESE MWARI MWANAMUSANZE IWE MUGIYE KUMUKURAMO AMAKURU???? AHANDI MUBIGO CG UTURERE AHO BICIKA ABAYOBOZI BIRIRWA BIRUKANA, BAGAFUNGA, BAGATONESHA, BAKICA BAGAKIZA KO MUTAJYAYO GUSHAKA AYO MAKURU NUKO MWASANZE BABA BASHYIGIKIWE NIZUMUTEKANO, ICYAMA NA SISTEME MUBONA MUSANGA GUHIMBIRA KURUWO MUDIREGITIRISE???? IYO ABA...................

Jd Kuya 16-05-2018

Uyu muyobozi niba arukuri nakaga ahubwo we numutegetsi nsinzi Nina Let’s y,Urwanda ishyigikiye abantu nkaba

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...