AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rusizi : RIB yafunze batandatu baherutse gufata mu mashati Umucamanza

Rusizi : RIB yafunze batandatu baherutse gufata mu mashati Umucamanza
13-07-2021 saa 15:27' | By Martin | Yasomwe n'abantu 2077 | Ibitekerezo 6

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu batandatu (6) bakurikiranyweho gusagarira Umucamanza no kuvogera inyubako y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe ubwo bafataga mu mashati Umucamanza bamuziza kurekura uwo bashinja ubujura.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko aba bantu batandatu bakoze biriya bikorwa tariki ya 09 Nyakanga 2021.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzasuzuma niba bwabaregera inkiko.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwaboneyeho gutanga ubutumwa, bugira buti “RIB iributsa ko utishimiye imyanzuro y’urukiko habaho kujurira nkuko amategeko abiteganya.”

Kuvogera urukiko cyangwa kugirira urugomo urwo ari rwo rwose ku mucamanza cyangwa undi muyobozi uwo ariwe wese mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

UKO IKIBAZO GITEYE

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nyakana aho aba bagore bavuga ko uwitwa Niyoyankunze Esperance ari kwidegembya yarabibye asaga Miliyoni magana atanu y’u Rwanda (500.000.000Frw) mu ihererekanya ry’amafaranga mu kiswe Blessing akabacikira mu Mujyi wa Kigali nyuma akaza gufatwa agashyikirizwa RIB nyuma bakamubona i Kigali kandi atarabishyuye.

Aba baturage bavuga ko bashishikarijwe kujya muri irihererekanya ry’amafaranga (pyramide) babeshywa ko ari Ibimina mu buryo bubiri hari ikitwa ‘Ujama’ ndetse na ‘Blessing’ baje kwamburirwamo bandikira Minisitiri w’intebe kuwa 01 kamena 2021 basaba Leta ko yabafasha kwishyuza ababambuye amafaranga yabo.

Niyoyankunze Esperance wari warabashishikarije ku jya muri iyi pyramide yitwa Blessing yaje kuva mu karere ka Rusizi aho atuye akaba ari naho yakoreye ibikorwa byose ahungira ikigali aza gufatirwayo ashyikirizwa RIB n’ubushinjacyaha ntiyazanwa kuburanishirizwa i Rusizi nkuko abandi babazana,

Abaturage bandikiye Procureur General basaba dosiye ya Niyoyankunze Esperence igakurikiranwa i Rusizi ariko siko byagenze ahubwo bamubonye yarafunguwe atabishyuye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni magana atanu yabambuye nk’uko babivuga.

Nyuma yo kubona uyu mugore yidegembya muri Kigali ngo bahisemo kwicara ku Rukiko basaba ko yatabwa muri yombi maze akaryozwa amafaranga yabo yatwaye cyangwa bagahabwa ibisobanuro byimbitse kuko batazi uko yafunguwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Hdfhjjhb Kuya 13-07-2021

Rwose reta nitabare abobantu bishyurwe ntibirengagize

Kabanda Kuya 13-07-2021

Hakomwe urusyo hakomwe n’ingasire !!! Ese kuki abantu bariganya abaturage babacucuza utwabo bitwaje ibyo aribyo cyangwa bitwaje ko bafitanye amasano na ba runaka ? RIB ikurikirane n’ababariganyije kimwe n’abandi bose bariganyijwe utwabo ; Itegeko rihana icyaha cy’ubwambuzi bushukana ribakurikirane Kuko ntago ryashyiriweho bamwe ngo abandi riirebere

Kabanda Kuya 13-07-2021

Hakomwe urusyo hakomwe n’ingasire !!! Ese kuki abantu bariganya abaturage babacucuza utwabo bitwaje ibyo aribyo cyangwa bitwaje ko bafitanye amasano na ba runaka ? RIB ikurikirane n’ababariganyije kimwe n’abandi bose bariganyijwe utwabo ; Itegeko rihana icyaha cy’ubwambuzi bushukana ribakurikirane Kuko ntago ryashyiriweho bamwe ngo abandi riirebere

Bizumuremyi Kuya 13-07-2021

Guca umuco wo kudahana birakwiye

ELIC Kuya 13-07-2021

wakozecyane kubawafashije uwomubyeyi ukamwubakira imanizaguhumugisha

Kamugi Kuya 13-07-2021

Ariko bishyurwe kuko baribwe kdi baba barayavunikiye

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA