AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ruhango : Umubyaza afunzwe akekwaho gusambanya umugore utwite

Ruhango : Umubyaza afunzwe akekwaho gusambanya umugore utwite
22-01-2021 saa 20:49' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 3740 | Ibitekerezo 6

Mu bitaro bikuru by’Akarere ka Ruhango haravugwa umuganga w’umubyaza ukurikiranyweho gusambanya umubyeyi utwite wari waje kwa muganga. Ngo yabikoze amubwira ko ari uburyo bwo kumufasha gufungura umura.

RIB yemeje ko yataye muri yombi uyu muganga w’imyaka 32 akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kinazi muri kariya Karere.

Uvuga ko yafashwe, yatangarije BTN ko yakorewe ariya mahano ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yajyaga kwa muganga ngo akakirwa n’uriya akamubwira ko agiye gusuzuma niba umura we wifunguye akabikora akoresheje igitsina cye abanje kwambara agakingirizo.

Uyu mubyeyi avuga ko byabaye nta bwumvikane bwabayeho. Yagize ati “ubwa gatatu ambwira ko hari uburyo yakoresha akamenya ko umura wafungutse, yafashe prudence (agakingirizo) arayifungura ambwira ko ari bwo buryo agiye gukoresha kugira ngo umura ufunguke vuba, nibwo yahise ansambanya.”

Avuga ko yabiganirije umugabo we bagahita bitabaza RIB igahita itangira iperereza ndetse igahita ita muri yombi uriya muganga.

Dr. Ntamanya William ukorana n’uriya muganga yavuze ko niba koko uriya muforomo yarakoze biriya bikorwa byaba ari amahano ndetse ko yamaze kwandikirwa n’ubuyobozi bw’ibitaro asabwa ibisobanuro ku byo avugwaho.

UKWEZI.RW

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
birababaje Kuya 23-01-2021

mwagombaga kumusaba ibisonuro mwayiciye. hanyuma ngo iyi Leta irahana ahubwo iraturwazarwaza nuko tutumva

HABIHIRWE VEDASTI Kuya 23-01-2021

UWOMUMUGANGA AHANWE BYINANGARUJYERO

Rukundo Kuya 23-01-2021

Mana yacu tabara isi kuko irugarijwe.birababaje cyane pe

Biravugwa Kuya 23-01-2021

Ibi bintu Ni amahano akabije ariko ubundi MINISNTE Yari ikwiye kureba uburyo service zireba abagore babyara zajya zikorwa n’abadamu bagenzi babo Aho Gukoresha izo nsoresore zireba ubwambure bw’abadamu babagabo !!!

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA