AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rubavu : Gitifu yaguwe gitumo yakira ruswa

Rubavu : Gitifu yaguwe gitumo yakira ruswa
8-11-2018 saa 10:13' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6366 | Ibitekerezo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyacyonga mu Murenge wa Busasamana witwa Hanyurwimfura Jean Paul yaguwe gitumo ari kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000 Frw) ayahawe n’umuturage wamusabaga kuzajya akora inzoga z’inkorano.

Gitifu Hanyurwimfura yatawe muri yombi na polisi ari kwakira ayo mafaranga yahabwaga n’umuturage witwa Hakizimana Emmanuel, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Uwimana Epimaque yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyumuyobozi w’akagali, avuga ko hakiri gukorwa iperereza mu gihe acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi.

Yagize ati ’’Nibyo koko mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, polisi yabonye gitifu Hanyurwimfura n’umuturage bafite amafaranga ariko basa n’aho hari ibyo batari kumvikanaho, irabegera ibabajije, umuturage avuga ko ari amafaranga ari kumuha kugira ngo amuhe uburenganzira bwo kuzajya akora akanacuruza inzoga z’inkorano.’’

Gitifu Uwimana Epimaque yakomeje avuga ko RIB iri kubikoraho iperereza kuko Hanyurwimfura ahakana ko amafaranga yahabwaga ari ruswa mu gihe umuturage wayamuhaga abyemeza.

Ati ’’Twabashyikirije RIB, nayo iri kubikurikirana kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo.’’

Ingingo ya 4 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA