AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rubavu : ‘Dortoire’ y’ishuri yafashwe n’inkongi hahiramo ibikoresho by’abanyeshuri

Rubavu : ‘Dortoire’ y’ishuri yafashwe n’inkongi hahiramo ibikoresho by’abanyeshuri
22-01-2021 saa 14:45' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 1415 | Ibitekerezo 1

Inyubako iraramo abanyeshuri (Dortoire) y’Urwunge rwa Mashuri (GS) Mutura I riherereye mu Murene wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, yafashwe n’inkongi y’umuriro, hahiramo ibikoresho by’abanyeshuri.

Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko ibikoresho byahiriye muri iyi nzu iraramo abakobwa, bifite agaciro ka Miliyoni 1 Frw birimo matelas, imyenda y’abanyeshuri n’ibikapu ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Iyi nkongi yafashe iriya nyubako iraramo abakobwa 227 b’abakobwa, yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yavuze ko amahirwe ari uko iyi nkongi nta mungu yahitanye.

Yavuze kandi ko abanyeshuri bagerageje kurokora bimwe mu bikoresho ndetse na police ikaba yahagobotse ikaza kuzimya uriya muriro.

Mu myaka yatambutse hakunze kuvugwa inkongi z’umuriro zibasiraga inzu zo kuraramo z’abanyeshuri zigahiramo ibikoresho ariko ntihagire uhasiga ubuzima.

Hari n’aho byavugwaga ko izi nkongi zabagaba zatewe n’abanyeshuri ubwazo ndetse nka rimwe mu ishuri ryo mu Karere ka Ruhango, hari abanyeshuri bahamijwe gutwika izo nyubako baranabihanirwa.

Photos : Igihe

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Emmanuel Kuya 23-01-2021

Ariko nkawe uvuga uvuga ngo agciro ka 1million urugero fata 227*15000 mugihe matela tuyihaye ako gaciri

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA