AMAKURU

UKWEZI
pax

RIB yemeje ko iri gukora iperereza kuri Minisitiri Gatete

RIB yemeje ko iri gukora iperereza kuri Minisitiri Gatete
29-06-2020 saa 17:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4118 | Ibitekerezo

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa 29 Kamena 2020 rwemeje amakuru avuga ko ruri gukora iperereza kuri Minisitiri w’ Ibikorwaremezo amb. Claver Gatete ku cyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’ amategeko n’ icyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Umuvugizi w’ agateganyo wa RIB Dominique Bahorera aganira na UKWEZI yemeje aya makuru avugo ko atari Minisitiri Gatete wenyine uri gukorwaho iperereza gusa ngo hari n’abandi bakozi ba Leta bari gukorwaho iperereza kuri ibi birego.

Minisitiri Gatete yavutse tariki 23 Gicurasi 1962, afite imyaka 57, yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, mbere y’uko aba Minisitiri w’Ibikorwaremezo asimbuye Musoni James yari Minisitiri w’imari n’igenamigambi.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete akekwaho kuba yarakoresheje umutungo wa Leta n’igitsure ku Buyobozi bw’Umujyi wa Kigali kugira ngo yubakirwe umuhanda wa Kaburimbo ugera iwe ku Gishushu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Uriya muhanda ureshya na kilometero imwe wubatswe kuri miliyoni$ 1 (asaga miliyoni 900Frw).

Amb Gatete yongeye kuvugwaho ‘no guha isoko mu buryo budakurikije amategeko’ kimwe mu bigo byo muri Kenya bitanga serivisi z’ikoranabuhanga kitwa ‘Outside The Box (OTB) Africa Ltd kugira ngo gihe ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’imyubakire (Rwanda Housing Authority) ikoranabuhanga (software) rizagifasha mu gucunga neza inyubako za Leta.

Amasezerano yagiranye na kiriya kigo yari afite agaciro ka miliyoni 263 Frw, gihabwa isoko mu buryo buteranyijweho na Komite ya RHA ushinzwe iby’amasoko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...