Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 2 bakekwaho kwica umukobwa witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko ,wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) .
Umurambo wa Sandrine Imanishimwe wabonetse mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 08 Nzeri, 2019, ubonwa n’abanyeshuri bahiga,hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi.
Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 12 Nzeri 2019 yavuze ko yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gucura umugambi wo kwica uyu mukobwa wigaga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza muri Biochemistry. Imanishimwe akomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Yagize iti “RIB yafashe babiri bakekwaho gucura umugambi no kwica Imanishimwe Sandrine, barimo uwahoze ari umukunzi we. Imanishimwe yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, akaba yarishwe ku itariki ya 8 Nzeri 2019.
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi abantu 2 bakekwaho kwica umukobwa witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko ,wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) .
Umurambo wa Sandrine Imanishimwe wabonetse mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 08 Nzeri, 2019, ubonwa n’abanyeshuri bahiga,hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi.
RIB yatangarije kuri Twitter yayo kuri uyu wa Kane ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu babiri bakekwaho gucura umugambi wo kwica uyu munyeshuri wigaga Ubutabire akomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Yagize iti “RIB yafashe babiri bakekwaho gucura umugambi no kwica Imanishimwe Sandrine, barimo uwahoze ari umukunzi we. Imanishimwe yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, akaba yarishwe ku itariki ya 8 Nzeri 2019".
Nyakwigendera Imanishimwe Sandrine yigeze kuba umunyamakuru kuri Radio Huye