AMAKURU

UKWEZI
pax

REG yashatse kunyuza umuyoboro w’amashanyarazi mu butaka banyirabwo batamenyeshejwe

REG yashatse kunyuza  umuyoboro  w’amashanyarazi mu butaka  banyirabwo batamenyeshejwe
29-07-2020 saa 14:58' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 820 | Ibitekerezo

Abaturiye ahazanyuzwa umuyoboro wa amashanyarazi mu umudugudu wa Kaniga akagari ka Gisa umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG kigabije amasambu yabo gicukuramo imyobo kizanamo n’amapoto y’amashanyarazi hatabayeho ubwumvikane.

Aba baturage basaba inzego bireba kubarenganura kuko ayo masambu harimo ayo bari baratanzeho ingwate muri banki ku buryo iki kibazo kidakurikiranywe mu maguru mashya cyazabateza ibihombo.

Mpamo Imboni Tamseis umwe muri aba baturage avuga ko yatunguwe ubwo yahamagarwaga n’abaturanyi kuko we atarimukira aha hazanyuzwa uyu muyoboro bamubwirako bari gucukura ubutaka bwe .

Ati “Abaturanyi baramapamagaye bambwirako babonye amapoto yashyizwe muri parcelle yange ndetse hari ni ibyobo byacuwemo, maze kubibona nandikiye umuyobozi wa REG/Rubavu abwira ko bitamureba, nyuma yo guhamagara umurongo mugufi wa REG uyu muyobozi noneho yabwiye ko nabaza umuyobozi w’umushinga witwa Ynick na we agahora abwirango azaza birangira nawe ampaye undi ’’

Akomeza avuga ko icyifuzo ari uko yarenganurwa bakamwishyura ikindi kandi akavugako afite impungenge yuko byakorwa ku ngufu mugihe ikibanza cye kiri mungwate muri banki akabonako atishyuwe kwaba ari ukumushora mu bukene.

Habamungu Emmanuel nawe avuga ko we yatunguwe no kubona abantu bacukura iwe bashaka kuhanyuza umuyoboro w’amashanyarazi kandi batarashyize mubikorwa ibyo bumvikanye mu nama

Ati “Mu inama ya mbere ku kagari twavuganye ko mbere y’uko banyuzamo umuyoboro bagomba kubanza kutwishyura tugakorana amasezerano mu nama ya kabiri mu mudugundu twumvikanye na REG ko banyuzamo ari uko tumaze gukorana amasezerano none dore ibyo bari gukora binyuranije n’ibyo twari twumvikanye mbere.’’

Butera Laurent Umuyobozi wa REG ishami rya Rubavu avuga ko muri bariya baturage utarishyuwe ari umwe naho undi ngo yisubiyeho ku igenagaciro yakorewe.

Ati “Uwo nabonye ni umwe wavuzeko babara atigeze abimenya namuhuje nubishinzwe ngo bazahure bamubarire ntabandi, undi we yarabaruriwe anasinyira amafaranga yo kumwishyura, ubu ngo ntabishaka ngo arashaka umuyoboro unyuzwe ahandi’’

Yakomeje avuga ko mbere yuko igikorwa remezo cyamashanyarazi kizanwe hakorwa inama hakarebwa ibizangizwa abaturage bagashyira umukono ku ibyabaruwe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA