AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame arakurikira imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda i Gabiro

Perezida Kagame arakurikira imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda i Gabiro
11-12-2018 saa 10:03' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2248 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, arerekeza i Gabiro mu Burasirazuba bw’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 11 UUkuboza 2018 ahari ikigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikare, asure ingabo anihera ijisho ibikorwa by’imyitozo bakora.

Ni igikorwa ngarukamwaka cyahawe izina rya ‘Hard Punch’, aho mu myaka ibiri ishize Umukuru w’igihugu yagiye yerekeza muri iki kigo ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abasirikare bakuru, bakareba uburyo ingabo z’igihugu zihagaze mu bijyanye n’imyitozo yifashishwa ku rugamba,.

Ni igikorwa kandi kiba ku mpera z’umwaka, aho icyabaye umwaka ushize wa 2017, cyakozwe ku wa 10 Ugushyingo.

Ubwo yajyaga kureba iyi myitozo y’ingabo z’u Rwanda umwaka ushize, Umukuru w’igihugu akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame Perezida yasize atanze ubutumwa bw’uko bagomba gukora akazi kabo kinyamwuga ndetse bagashyira imbere indangagaciro zo kwita ku busugire bw’igihugu ndetse no kubahiriza indangagaciro ziranga umusirikare w’u Rwanda.

Yagize ati “Mukomeze imyitozo mubone ubwo bumenyi mukeneye ngo mukore akazi kanyu mu budashyikirwa kandi munabukoreshe mu guhanga udushya tugamije gushaka ikoranabuhanga rishya rifasha RDF kugera ku ntego zayo.”

Amwe mu mafoto agaragaza uko byari byifashe ubwo Perezida Kagame yajyaga kureba imyitozo umwaka ushize

Ni igikorwa cyitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu

Abasirikare berekana imyitozo mu buryo bunyuranye

Abasirikare bakuru nabo bajya kwihera ijisho

Umukuru w’Igihugu ahatangira impanuro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA