AMAKURU

UKWEZI
pax

‘Nyaruguru twibohoye ikintu gikomeye cyane bita inzara’-Meya Habitegeko

‘Nyaruguru twibohoye ikintu gikomeye cyane bita inzara’-Meya Habitegeko
1er-07-2020 saa 23:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 531 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko akarere ka Nyaruguru kibohoye inzara. Ibi abishingira ku mibare igaragaza uko umusaruro w’ubuhinzi ugenda wiyongera muri aka karere.

GORILLA GAMES

Yabitangaje kuri uyu wa 1 Nyakanga 2020, mu gihe habura iminsi 3 gusa ngo u Rwanda rwizihize ku nshuro ya 26 umunsi mukuru wo kwibohora.

Amateka y’akarere ka Nyaruguru agaragaza ko ari akarere kakunze kwibasirwa n’inzara zigatera abaturage gusuhukira mu tundi duce tw’igihugu.

Kimwe mu byateraga inzara muri aka karere ni uko abaturage bako bahingaga ntibeze kubera ikibazo cy’ubutaka busharira.

Mu myaka 26 ishize Leta y’u Rwanda yahaye abahinzi baho ishwagara bashyira mu mirima bityo ubusharire bugabanuka mu butaka umusaruro w’ubuhinzi uringera nk’uko byagarutsweho na Meya Habitegeko mu kiganiro aka karere kagiranye n’abanyamakuru.

Yagize ati “Abaturage b’akarere ka Nyaruguru batunzwe n’ubuhinzi, uyu munsi rero turishimira ko mu rugendo tumazemo iminsi rwo kwibohora, akarere ka Nyaruguru twibohoye ikintu gikomeye cyane bita inzara”.

Yakomeje agira ati “Inzara yari yarabaye akarande hano mu karere, navuga ko iyo twamaze kuyibohora, nta muturage wa Nyaruguru ugisuhuka,nta muturage wa Nyaruguru ukicwa n’inzara ibyo kurya birahari bihagije”.



Ibirayi n’icyayi ni bimwe mu bihingwa by’ingenzi biboneka mu karere ka Nyaruguru

Uko umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere

Ibigori : Umusaruro kuri hegitari wavuye kuri toni 2 820 mu mwaka wa 2018/2019 ugera kuri toni 3 600 mu mwaka wa 2019/2020.

Ibishimbo : Umusaruro kuri hegitari wavuye ku bilo 870 ugera kuri toni n’ibilo 700 kuri hegitari.

Ibirayi : Umusaruro kuri hegitari wavuye kuri toni 14 n’ibilo 700, ugera kuri toni 26.

Hegitari 5 751 zaciweho amatarasi y’indinganire, ibishanga bifite ubuso bwa hegitari 575 biratunganywa.

Ubuso bunini mu bwariho ishinge magingo buhinzeho icyayi. Emmanuel Kanyesigye, Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mata avuga ko icyayi cyera muri aka karere gikunzwe ku rwego mpuzamahanga.

Muri Nyaruguru hamaze kugera inganda 3 zitunganya icyayi ndetse hagiye kubakwa izindi nganda 2 zose hamwe zibe inganda eshanu zitunganya icyayi.

Ubuyobozi bw’aka karere nta mpungenge bufite ko inganda zazabura amababi y’icyayi yo gutunganya kuko abaturage nyuma yo kubona inyungu zo guhinga icyayi bafashe icyemezo cyo kugihinga ku bwinshi.


Uhereye ibumoso : Pasiteri Charles Kabagire ukurire amadini n’amatorero mu karere ka Nyaruguru, Pasiteri Anicet Kabalisa Perezida wa JADF -indashyikirwa ,Meya Francois Habitegeko, Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere Gashema Janvier na Kayitesi Colletha, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyaruguru


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...