AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Nyaruguru: Perezida Kagame yabahaye ishwagara umusaruro uratumbagira none barongeye barayibura, barasaba nkunganire

Nyaruguru: Perezida Kagame yabahaye ishwagara umusaruro uratumbagira none barongeye barayibura, barasaba nkunganire
29-01-2020 saa 21:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1074 | Ibitekerezo

Abahinzi bo mu karere ka Nyaruguru barasaba Leta y’ u Rwanda ko yabaha ishwagara bakajya bayigura kuri nkunganire, nyuma y’uko Perezida Paul Kagame ayibahaye bakibonera ko ituma umusaruro wiyongera.

Bavuga ko mbere batari bazi agaciro k’ishwagara, ariko ngo n’abari baranze kuyifata bagiye basanga mu murima aho yamenetse ariho imyaka imeze neza bagahita bahindura imyumvire.

Karengera Narcisse, avuga ko muri 2013 Perezida Kagame yasuye akarere ka Nyaruguru amusaba ishwagara arayibaha, barayihingisha umusaruro uriyongera cyane ariko ngo bongeye kuyikenera barayibura.

Ubusanzwe ishwagara imara mu mirima amahinga atatu(3 seasons) bigasaba ko umuhinzi yongeramo indi.

Uyu muhinzi mworozi wagize umwuga ubihinzi bw’ibirayi n’ingano avuga ko atazi impamvu babuze ishwagara kandi ikorerwa mu Rwanda.

Avuga ku mpinduka babonye ubwo Perezida Kagame yari yabahaye ishwagara yagize ati “Ku mukubitiro wa mbere twejeje ibirayi byaguraga 170 bigera ku mafaranga 80. Umusaruro warazamutse ugera kuri toni 40 kuri hegitari uvuye kuri toni 15 kuri hegitari”.

Karengera avuga ko mu karere ka Rusizi ikilo cy’ ishwagara ari amafaranga 12 ku kilo ariko ngo kigera mu karere ka Nyaruguru gihagaze amafaranga 70 na 80 ari naho ahera asaba Leta ko yabaha nkunganire ku ishwagara.

Mujamawamariya Jeanne, umuhinzi mworozi wo mu murenge wa Mata avuga ko ishwagara ituma babona umusaruro mwinshi gusa nawe ashimangira ko bayibuze.

Ati “Ishwagara ntabwo dukunze kuyibona ariko iyo twayibonaga, nka nyakubahwa Perezida wa Repubulika yayiduhaye ishwagara twabonye ko ifite umumaro mu bihinzi”.

Hodari Philippe, nawe muhinzi mworozi wo mu karere ka Nyaruguru avuga ko kuba batabona ishwagara ngo bayikoreshe mu buhinzi ari ikibazo kibakomereye agasaba ko nk’uko Leta ibaha nkunganire ku zindi nyongeramusaruro yayibaha no ku ishwagara.

Yagize ati “Ishwagara iva kure, kuza nabwo iza gake, iyo ije ishobora kuza muri sezo ikazirenza indi sezo itaje. Nk’uko inyongeramusaruro zindi zitugeraho nayo yajya itugeraho. NPK ziraza, DAP zikaza mu buryo buhoraho byaba byiza n’ishwagara nayo igiye iza nk’uko”.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko bagiye gukorera abahinzi ubuvugizi bakabona ishwagara kuko ari inyongeramusaruro y’ingenzi muri aka karere.

Ati “Icyo duteganya gukora ni ubuvugizi, icyo bavuga koko ni ikibazo ishwagara ni ifumbire ikenewe hano muri Nyaruguru, nk’uko rero andi mafumbire ariho nkunganire twumva n’ishwagara yajyaho nkunganire cyane ko ihenda abahinzi kubera ko ituruka kure Rusizi na Musanze”.

Akomeza agira ati “Igiciro cy’ubwikorezi ugasanga kiri hejuru cyane bigatuma batayikoresha kandi mu by’ukuri ariyo igomba kubafasha kugira ngo bagabanye ubusharire mu butaka, noneho umusaruro wiyongere. Tuzakomeza kubafasha kugira ngo cyumvikane neza ishwagara nayo igeho nkunganira nk’andi mafumbire nka NPK, DAP na Uree”.

Meya Habitegeko avuga ko impamvu ubutaka bwa Nyaruguru bukenera ishwagara ari uko bufite ubusharire bwinshi. Bavuga ko ubutaka busharira iyo bufite acide nyinshi. Acide iba nyinshi mu butaka iyo bufite Potentiele d’Hydrogene(PH) nkeya. Nyaruguru ifite PH ya 3 na 4 % aribyo bituma ubutaka bwayo busharira cyane.

Abahinzi bavuga ko bakenera toni 3,5 z’ishwagara kuri buri hegitari, bivuze ko iyo batayiguze kuri nkunganire bakoresha ishwagara y’ibihumbi 245 kuri hegitari mu gihe hagiyeho nkunganire bajya bakoresha ishwagara y’ 122 500.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...