AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Nyaruguru: Abakene bacumbikiwe mu kiraro cy’ inkoko n’ inkwavu babangamiwe n’ imbeho n’ imibu [AMAFOTO]

Nyaruguru: Abakene bacumbikiwe mu kiraro cy’ inkoko n’ inkwavu babangamiwe n’ imbeho n’ imibu [AMAFOTO]
8-01-2020 saa 11:56' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3137 | Ibitekerezo 3

Imiryango ibiri igizwe n’ abantu 9 yo mu murenge wa Ngera yatujwe mu kiraro cy’ inkoko n’ inkwavu irasaba kubakirwa amazu meza yo kubamo kuko ibangamiwe no kuba mu nzu irimo ibibuti kandi itubakiye ngo igere hejuru.

Iyi nzu babamo ni ikiraro cy’ inkoko n’ inkwavu yo ku ishuri rya Riba. Hejuru y’ amadirishya n’ inzugi hararangaye ku buryo imbeho n’ imibu byinjira mu nzu imbere.

Mukamana na Muhire amazu yabo yasenywe n’ ibiza. Bari basanzwe batuwe mu mazu bubakiwe na Leta mu mudugudu w’ abasigajwe inyuma n’ amateka yo mu mudugudu wa Nyamirama, Akagari ka Nyamirama , Umurenge wa Ngera.

Mukamana Theresie, umubyeyi w’ abana batatu, umugabo yataye akisangira undi mugore yari afite inzu yubakiwe na Leta iza gusenyuka bitewe n’ Ibiza byo mu kwezi gushize kwa 12.

Amaze gusenyerwa n’ ibiza ubuyobozi bwamujyanye kumucumbishiriza mu ishuri, abanyeshuri bagiye gutangira diregiteri w’ ishuri arababwira ngo bavemo bahakore isuku abana bagiye gutangira nibwo ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kubashyirwa mu kiraro cy’ inkoko n’ inkwavu.

Ati “N’ iyi turimo n’ iya diregiteri ntabwo ari iyacu bwite. Iyi nzu mubonye ko harimo ibiraro by’ inkoko n’ inkwavu nicyo iyi nzu bayikoreragamo”.

Mukamana avuga ko kuba baba mu biraro bitanejeje gusa ngo bitewe n’ aho bari bavuye biranejeje.

Impungenge bafite ni uko diregiteri ashobora kuzabasohora muri ibi biraro agiye gukomeza umushinga we wo korora inkwavu n’ inkoko bakabura aho berekeza kuko inzu zabo zasenyutse kandi bakaba badafite ubushobozi bwo kuziyegurira.

Ati “Nkavuga nti nzangara gute n’ abana nzamenya ngarukira hehe? Nkumva ibibazo bimbanye byinshi.”

Mukamana avuga ko iyi nzu y’ ibiraro ibaye ari iye yakuramo ibibuti birimo. Kimwe mu bibangamiye muri izi nzu n’ ikibazo cy’ imbeho kuko hejuru hafi y’ amabati hadafunze kandi bakaba badafite n’ ubushobozi bwo kugura ibyo kwiyorosa.

Mukamana ati “Imbeho ntiyabura kuko abenshi turi abakene ntabwo tugira ibyo twiyorosa harimo abatagira ibyo twiyorosa mbese ntabwo twabahisha. Supa net turayitwikiriza nijoro kugira ngo imibu itaturuma, kubera ko ari harehare kuyimanika byaratunaniye”.

Muhire avuga ko bari batuye mu mudugudu w’ abasigajwe inyuma amateka Ati “Banzanye hano mu nzu y’ amatungo, ntabwo byishimiye kuko ndi mu icumi ntabwo ngira iwanjye.”

Izi nzu batujwemo zirimo ibibuti by’ inkwavu n’ inkoko. Avuga ko ahawe uburenganzira yasenya ibyo bibuti.

Akomeza agira ati “Nta bushobozi ngira bwo kwiyubakira. Kereka umuganda ariwo umfashije kubera ko nta mafaranga ngira yo kwigurira amategura cyangwa amabati. Nzakorera amafaranga 600 hano niyo dukorera hano mu cyaro, ngaburira abana batatu nanjye n’ umugore turi abantu batanu nta n’ ipura irimo iduagije, ubwo se urumva nabigenza nte? Ni gute nzubaka yanzu se”.

Ibi biraro batujwemo biri hagati mu kigo cy’ ishuri cyo mu mudugudu wa Nyamirama gusa bo bavuga ko ntacyo abanyeshuri bababangamiyeho.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko bitumvikana ukuntu aba baturage bashyize mu kiraro cy’ ikigo cy’ ishuri rya Riba kandi akarere karatanze amafaranga yo gukodeshereza abasenyewe n’ ibibza mu gihe hari gushakwa uko bakubakirwa.

Yagize ati "Twatanze amafaranga ngo abantu bakodesherezwe amazu, ntabwo rero nakumva ukuntu umuntu yajyanwa mu kiraro kandi yarahawe amafaranga yo gukodesha. Ikibazo cyaba kiri ku buyobozi bw’ umurenge bwaba bwatekereje gutyo".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Ngera ntiyemera ko hari abakene batuje mu biraro by’ inkoko n’ inkwavu.





Aha ni mu nzu imbere harimo ibibuti


Ubu ni uburiri bw’ umwe mu batujwe mu nzu y’ inkoko n’ inkwavu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Jean Baptiste Kuya 10-01-2020

Umuti ariko si ukumwirukana ahubwo ni ukwikosora. Imvugo nazo dukoresha rimwe na rimwe usanga nta bupfura burimo. Ikindi muri Nyaruguru hari n’ibyiza byinshi bihari ku buryo tudakwiye kuhabona muri iriya ndorerwamo gusa ngo duhite duca iteka. Byongeye, kugira ngo bijye bitworohera guca imanza nka ziriya, tujye tubanza twiyerekezeho nibwo tuzajya duca izitabera n’izitica ababona. Uvuge uti arijye Gitifu wa hariya nakwifuza gukorerwa iki? Biguhe nawe icyo wamusabira kdi mpamya ko nawe uriwe ntiwaba miseke igoroye muri byose. Niba byarabaye simbishyigikiye ariko kandi ikosa ntirikosozwa irindi. Tujye dukaraga ururimi kenshi hanyuma tubone kuvuga dufite ibyo tuvuga. Ndabashimiye bantu ba Nyagasani.

Ndabasanze Kuya 8-01-2020

Hhhhhh ntakuntu meya atari kubuiguritsako atabizi kuko uyu nuwambwre mugutekinika nogutanga ruzwa ibi abifitemo ubuhanga budasanzwe kwisi!! Ahubwo umunyamakuru watangaje iti nkuru sinzaho wantuze rwose!! Iyo babimenya mbere baba baguhaye akayabo ukayiceceka!! Ubuse naza maneko nizindi nzego ibi ntibabizi cg murikariya karere ntabakibamo?????

g Kuya 8-01-2020

Ubwo se uwo mu gitifu w’umurenge yibwira ko abandi batazi kureba cg abo bakene batazi kwivugira? UYU AKWIYE KWEGURA. MU KIRARO CY’INKOKO KWERI? BARATOBERA MAYOR.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...