AMAKURU

UKWEZI
pax

Nyarugenge : Umucuruzi uvuga ko yishyuye miliyoni 13 z’ ubukode bw’inzu ntayihabwe arasaba kurenganurwa

Nyarugenge : Umucuruzi uvuga ko yishyuye miliyoni 13 z’ ubukode bw’inzu ntayihabwe arasaba kurenganurwa
28-07-2020 saa 13:56' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2597 | Ibitekerezo

Umucuruzi witwa Niyitegeka Venuste aravuga ko yahombejwe na Mukakimenyi Antoinette wamukodesheje inzu y’ubucuruzi bikarangira atayimuhaye ngwayikoreremo. Mukakimenyi yaramaze kwishyurwa 13.000.000 z’ubukode bwari kumara igihe cy’umwaka umwe n’ukwezi kumwe .

Niyitegeka Venuste avuga ko uyu mudamu Antoinnette atubahirije amasezerano y’ubukode bw’inzu yo gucururizamo bagiranye.

Yagize ati “ twagiranye amasezerano kuwa 25/02/2020 yo gukodesha inzu y’ubucuruzi nzajya nishyura amafaranga miliyoni imwe buri kwezi namwishyuye miriyoni cumi n’eshatu. Miliyoni enye nazimwishyuye ako kanya tugisinya amasezerano izindi miliyoni icyenda azifata 28/02/2020” hari hashize iminsi itatu.

Niyitegeka Venuste arataka igihombo nyuma yo gufungirwa ubucuruzi ibintu bye bagapfira muri bubiko bimazemo amezi atanu munzu yishyura kandi yagakwiye kuba akorera munzu yahodesheje Mukakimenye.

Yagize ati “ twari dufitanye amasezereano nta gihe yampaye ntiyansubije n’amafaranga namuhaye kugirango mbe nashaka ahandi, ni umuhemu rwose yarampemukiye cyane”.

Niyitegeka arasaba Leta n’izindi nzego bireba cyane n’abikorera gufatanya kugirango abashe kubona ubutabera n’uburenganzira kumutungo (amafaranga yishyuye miliyoni 13). Akomeza avuga ko amasezerao yari gutangira tariki 1/05/2020 akarangira kuwa 01/06/2021.

Yagize ati “ Uyu Antoinette yampaye inzu yirengagije ko afitanye amasezerano n’umucuruzi Batta y’igihe kirekire.

Yarahemutse cyane. Ubu ntawuzi aho ari, yashyikirijwe ihamagazwa inshuro eshatu ntiyaryitaba ubu ntawuzi aho aherereye, kuko no kumurongo wa telephone twavuganaga ntabwo ukibaho”.

Yagize ati “ Muri aya masezerano twavuganye ko integuza ari amezi atatu kuri buri ruhande, ariko kuba ntarigeze njya no munzu umunsi numwe yari kunsubiza amafaranga yange cyane ko abo bayikoreramo bamwishyura . mumasezerano bavuga ko ukodesheje yari ashinzwe kwiyishyurira ubwishingizi, umuriro n’amazi, umutekano n’ibishingwe no kubahiriza ibindi bategekwa n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze”.

Niyitegeka avuga ko ubucuruzi bwe bwahombye bikabije kuko amafaranga y’ubukode atayasubijwe cyangwa ngo ahabwe inzu yakodesheje.

Yagize ati“Ibihombo ni byinshi rwose kubera bino bihe ntiwabishyira mu mafaranga ngo ubivuge,nabuze inzu, sinasubizwa n’amafaranga miliyoni 13 hamwe na miliyoni imwe n’igice nari natanze kumukomisiyoneri yashatse inzu. Mukakimenyi Antoinnette rwose yarampemukiye ni umutekamutwe”.

Kuri ubu ndifuza ko nasubizwa amafaranga 13.000.000 Frw y’igihe cy’umwaka n’ukwezi kumwe, 1.500.000 by’umukomisiyoneri, Indishyi zinyuranye zikomoka ku gihombo yanteje, ubu hashize amezi umunani we ari gucuruza amafaranga yange ngewe banki imbarira inyungu n’ibihano kuko ntaho mfite ho gucururiza, niyo haba hahari ntabwo nabona amafaranga yo kuhakodesha.

Ku bibazo bivugwa ku nyubako ya Mukakimenyi Antoinette, umunyamkuru yashatse kumuvugisha kugirango agire icyo abivugaho amubura kumurongo wa telephone ye igendanwa.

Inzu Antoinette yakodesheje Venuste iherereye muri cartier commercial akarere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyarugenge akagali ka Kiyovu umudugudu wa Nyarurembo.

Si ubwambere Mukakimenyi Antoineete agaragaye mu manyanga nkaya kuko yagize kugaragara mu rubanza r.ca 0182/06/hc/kig mu rukiko rukuru ruri kigali ku cyicaro cyarwo ruhaburanishiriza imanza z’imbonezamubano mu rwego rw’ ubujurire ku wa 21/08/2009.

Yanditswe na Kubwimana Jean


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA