AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyarugenge : Pasiteri w’imyaka 60 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12

Nyarugenge : Pasiteri w’imyaka 60 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12
14-07-2021 saa 11:59' | By Martin | Yasomwe n'abantu 4168 | Ibitekerezo 1

Nkurikiye Emmanuel w’imyaka 60 y’amavuko usanzwe ari Umupasiteri mu Itorero Inkuru Nziza (ari mu kiruhuko cy’izabukuru), yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukozi w’Imana yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021 nyuma y’uko umubyeyi w’uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 12 atanze ikireho ko uyu Pasiteri Nkurikiye Emmanuel yasambanyije uriya mwana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, yavuze ko Nkurikiye afungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge.

Dr Murangira avuga ko uriya mwana uvugwaho gusambanywa na Pasiteri, yatangaje ko yabimukoreye mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Yagize ati “Bikaba byaramenyekanye ubwo umwana bamuganirizaga hanyuma akaza kubivuga, umwana avuga ko impamvu yatinze kubivuga undi yari yamuteye ubwoba ko azamwica.”

Umwe mu bo mu muryango wa Nkurikiye avuga ko itabwa muri yombi rye, rishingiye ku bwumvikane bucye afitanye n’Umuyobozi w’ISIBO.

Uyu muturage avuga ko mu minsi ishize uriya mupasiteri yabwiye umugore uyobora Isibo ko umwana we w’umukobwa afite imyitwarire mibi ku buryo ari byo bashobora kuba barapfuye akamufungisha.

Uyu muturage yagize ati “Uwo mugore ntiyakiriye neza ibyo pasiteri amubwiye ahubwo yahise atangira kumwijundika.”

Dr. Murangira avuga ko ibitangazwa na bariya bo mu muryango wa Pasiteri bitahabwa agaciro kuko hari gukorwa iperereza.

Ati “Umwana yajyanwe kuri Isange, kugeza ubu nta kintu twakwemeza niyo mpamvu iperereza riba ririho uruhare rwa buri wese ruzagaragara.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Bobic Kuya 15-07-2021

Abantu bafata abana bato bakwiye gushyirirwaho ibihano bikakaye kuko barakabije kubigira akamenyero

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA