AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyanza : Inka yabyaye inyana 5 zirimo ifite isura y’ingurube

Nyanza : Inka yabyaye inyana 5 zirimo ifite isura y’ingurube
22-07-2021 saa 09:47' | By Martin | Yasomwe n'abantu 8147 | Ibitekerezo 13

Inka y’umuturage wo mu Murenge Busoro mu Karere ka Nyanza yabyaye inyana eshanu zirimo ifite isura nk’iy’ingurube ariko zose zirapfa. Umuvuzi w’amatungo muri aka Karere yasabye abaturage kubyakira ati ‘nta gikuba cyacitse’.

Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021, nibwo inka ya Nibarore Veneranda wo mu mudugudu wa Karambi Akagari ka Munyina yabyaye izi nyana zose uko ari eshanu zihita zipfa.

Umuvuzi w’amatungo mu karere ka Nyanza Nshimiyimana Laurent yatangarije UKWEZI ko ibyabaye kuri iyi nka ari ibintu bisanze, avuga ko biterwa no kwigabanya ku intanga ngore. Yasabye abaturage kudakuka umutima bakeka ko iyo nka yaba yararozwe cyangwa ko cyaba ari ikimenyetso cyo kurangira ku Isi.

Ati “Nta gikuba cyacitse, kuko no kubantu bibaho n’ejobundi hari umugore mwumvise wabyaye abana icyenda. Mu karere ka Nyanza ni ubwa mbere bibaye, ibyajyaga bibaho ni ukubyara inyana ebyiri”.

Dr Ange Imanishimwe, inzobere mu bijyanye n’ibinyabuzima yavuze ko kuba iyi nka yo mu karere ka Nyanza, yabyaye inyana zirimo izifite isura y’ingurube bishobora guterwa ni uko kurindisha inka no kuyitera intanga bitakozwe neza.

Ati “Iyo habayeho kurindisha no gutera intanga, hari igihe intanga ngabo zijyana umuvuduko mwinshi, zigahura n’intanga ngore yasohotse imburagihe, kuko hatabayeho gutegereza ngo inka irinde. Icyo gihe iyo ntanga ngore ntabwo iba imeze neza. Nubwo izo ntanga zigenda zigahura ukunze gusanga ikintu cyavuyemo kiba kidafite ubuzima bwiza, ari naho hashobora guturuka iyo sura imeze nk’ingurube”.

Iyi nzobere ivuga ko kuri iyi nka y’I Nyanza, icyaba cyarabaye ari uko intanga ngore n’ingabo zahujwe ingore ifite ikibazo, iyo ntanga ngore ikigabanyamo uduce ariyo mpamvu havutse inyana eshanu.

Dr Imanishimwe avuga ko aborozi n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye kwimakaza umwimere aho kwimakaza ibituburano kuko bigira ingaruka zirimo na kanseri.

Avuga ko aho kurindisha no gutera intanga aborozi bajya bareka inka ikarinda bakabanguriza ku mfizi. Gusa nanone ngo mu gihe bahisemo guteza intanga ababikora bakwiye kubanza gusuzuma neza niba intanga bagiye gutera ari nzima kuko ngo hari n’igihe intanga ngabo ishobora kuba ifite ikibazo.

Ernest NSANZIMANA
UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 13
Uwababyeyi joselyne Kuya 22-07-2021

Muraho neza ndumva bitangaje cyane nubwambere numvise Inka ibyara igisa nkingurube pee ubwose koko samarozi

genetics Kuya 22-07-2021

Icyanyuma :
Uyu muntu bise inzobere rwose yabizambije. Ntaho bihuriye n’ukuri. Kuko bigaragara ko ibyo avuga ntaho bihuriye n’imikorere y’umubiri w’itungo cg umuntu.
Sinzi niba byatewe n’amarangamutima ye cg kutabimenya !!

genetics Kuya 22-07-2021

Rwose mu myororokere y’Inka ibi birashoboka :
A) Kubyara inyana zirenze imwe :
1) Bishobora guterwa nuko intanga ngore nyinshi zahiriye igihe kimwe (multiple ovulation), noneho zigahura n’intanga ngabo (zo zihora ari nyinshi) hagakorwa insoro nyinshi (zirenze imwe). Multiple ovulation ishobora guterwa n’imisemburo myinshi (yaba iyo inka isanganwe cg iyo bayiteye mugihe cyo kuyirindisha).
2) Bishobora guterwa nanone nuko nyuma ya fertilization (guhura kw’inganga ngore n’intanga ngabo) habayeho kwicamo iduce twinshi k’irusoro (multiplication of the embryo).

B. Kuvuga ko inyana imwe ijya gusa n’ingurube : Ibi siko biri. Ahubwo mugukura k’urusoro (umbryo) kugeza rubaye inyana isa nuko tumenyereye kubona ivutse isa, ruba rwaranyuze mu byiciro byinshi, kandi ariko ruhindura uko ruteye. Kuri around 6 months fetus iba ijya gusa n’ingurube !!
Kumenya niba byaratewe na kimwe muri ibyo mvuze hejuru, byasaba kuvugana n’umworozi.

Ss Kuya 22-07-2021

Iyo nzobere ni muyitubarize niba Inka yabanguriwe ku kimasa bitayibaho aduhe na science ibisobanura atwereke na referencing ubundi aborozi bayoboke ibimasa

MUHOZA Olivier Kuya 22-07-2021

Iki njye ndabona atari ikibazo cy’uwateye intanga............rwose ntaho bihuriye peeee !!!!

NDAYAMBAJE Eugene Kuya 22-07-2021

Ibi birasanzwe,kubyara ibirenze kimwe kumuntu cg kunka,bishobora guterwa n’uko urusoro (intanga ngabo yahuye n’ingore)byugabanijemo 2(akenshi).Iyo havutse byinshi birenze 2,biba byatewe n’uko harekuwe intanga ngore nyinshi(Super ovulation) kuko ubusanzwe intanga ngabo zo ziba ari nyinshi cyane ariko kubera ko igi(ovule) rimwe ariryo rimenyerewe ko rirekukwa iyo intanga ngabo iryinjiye(fecondation) izindi ntanga ngabo zirapfa. Buriya kuri iyi cas, intanga ngore zasohotse zari 5 zose ziba feconde. KUbirebana no kubyara igisa n’ingurube, bishobora kubaho ni malformation congenitale isanzwe.Ibi ntaho bihurira no ukba intanga zimeze neza cg nabi, kuko intanga ziba zarabitswe kuburyo bwizewe.Turakangurira aborozi kubangurira amatungo yabo bakoresheje intanga,kuko nizo zitanga icyororo gifite umusaruro,kandi baba banirinze indwara zihererekana hakoreshejwe kubangurira ku bimasa,nk’amakore

Ss Kuya 22-07-2021

Iyi nzobere ishobora kuba itazobereye mu byerekeranye n’amatungo ahari, ibyo ivuga nta science irimo

Ngabonziza Erick Kuya 22-07-2021

Ndumva bidasanzwe pe none se aborozi mwabagira iyihe mama ? Bareke jujya barindisha Inka ? Cyangwa ministeur ishinzwe ubuzima bw’amatungo yegere abaveterner basuzume ubuziranenge bw’ibikoresho byabo !

Jean Kuya 22-07-2021

Ngo inzobere ?
Nta nzobere mbonye aho. Cg afite ibindi yazobereyemo. Ariko namwe mujye mubanza mumenye inzobere mugiye kubaza.

Mumenye ngo yazobereye mu myororokere cg mubindi bidafitanye isano nayo

Jean Kuya 22-07-2021

Ngo inzobere ?
Nta nzobere mbonye aho. Cg afite ibindi yazobereyemo. Ariko namwe mujye mubanza mumenye inzobere mugiye kubaza.

Mumenye ngo yazobereye mu myororokere cg mubindi bidafitanye isano nayo

IKIBAKIBANZA P.Célestin Kuya 22-07-2021

Uyu Dr abisobanuye neza rwose. Ste
Weretse ko ari jbintu azikandi neza.

IKIBAKIBANZA P.Célestin Kuya 22-07-2021

Uyu Dr abisobanuye neza rwose. Ste
Weretse ko ari jbintu azikandi neza.

Twagirayezu Jean Pierre Kuya 22-07-2021

Ariko ntibakatubeshye,
Kubyara ibyana byinshi birashoboka.ariko kumva ngo inka yabyaye ingurube ntibisanzwe rwose.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA