AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyanza:Abasenyewe n’ibiza bahangayikishijwe no kutagira aho barara

Nyanza:Abasenyewe n’ibiza bahangayikishijwe no kutagira aho barara
18-10-2018 saa 22:49' | By Manirakiza Theogene | Yasomwe n'abantu 808 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu Kagari ka Migina, Umurenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza bavuga ko batakigira aho barakinga umusaya nyuma y’ imvura nyinshi yaguye ikabasenyera amazu.

Aba baturage bavuga ko bari mu buzima bukomeye, aho abenshi bagaragaza ko bahangayikishijwe n’ubuziima bw’abana babo bari kurarana hanze ari nako imvura ibanyagira.

Aba bavuga ko basenyewe n’imvura iherutse kugwea mu minsi ishize, basaba inzego za Leta kugira icyo zabafasha bakabona aho baking umusaya hataratangira kugira abicwa n’umusonga.

Mukeshimana Speciose, umubyeyi w’abana batanu utuye mu Mudugudu wa Migina Umurenge wa Mayira avuga ko we n’abana be batanu barara hanze bitewe no kubura aho barara.

Yagize ati “Njyewe nasenyewe n’ibiza bwa mbere, abayobozi b’akagari banyizeza ko bazamfasha kubona isakaro. Ubwo Natangiye kubaka inzu nyigejeje mu madirisha ntegereza amabati ndaheba. Muri kwa gutegereza amabati imvura yongeye kugwa iransenyera ku buryo inzu yose yagiye hasi none nabuze aho nerekeza.”

Bazubagira Julienne, nawe ni umudamu wasenyewe n’imvura nyuma yo kwizezwa n’inzego z’ibanze ko namara kwiyubakira inzu ikagera ku gisenge azahita ahabwa amabati, nyamara ngo inzu yarinze igwa nta mabati arabona.

Abasenyewe baratakambira leta ko yabaha ubufasha ubuzima bwabo bukava mu kaga

Mu kiganiro Ubuyobozi bw’Umurenge bwagiranye n’abaturage ba Muyira bwemereye aba baturage ko hari gushakwa amazu azashyirwamo abaturage batagira aho barara, by’umwihariko abasenyewe n’imvura.

Murenzi Valens, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira yemeza ko hari abaturage benshi basenyewe n’ibiza badafite aho kuba, akaba yabasezeranyije ko bari gushakirwa igisubizo vuba kandi kirambye.

Yagize ati “Mu by’ukuri hano mu Murenge wa Mayira dufite ikibazo cy’abantu basenyewe n’ibiza, nk’umurenge ntabwo ibi bibazo byibasiye aba baturage byakemurirwa ku rwego rw’akagari, niyo mpamvu dusaba aba baturage bose kuza ku biro by’umurenge tukamenya ibibazo bafite, bityo tukabakorera n’ubuvugizi ku zindi nzego zisumbuye.”

Nubwo Umurenge wa Muyira utagaragaza imibare y’abantu basenyewe n’ibiza bakeneye inkunga, ubuyobozi buvuga ko kubufatanye n’inteko z’abaturage biciye mu muganda rusange ndetse na Ministeri ishinzwe gukumira no kurwanya ibiza MIDMAR biteguye kubagezaho isakaro mu gihe cya vuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira,Murenzi Valens yijeje ubufasha bwihuse abasenyewe n’imvura.

Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse gutangtaza ko kuva muri Mutararama hamaze gukoreshwa amafaranga arenga miliyoni 340 Frw mu kugoboka abahuye n’ibiza.

Muri aya mafaranga harimo miliyoni 141 Frw zashyizwe mu kugura ibikoresho byo kubaka nk’amabati, n’ibindi bikoresho bitari ibiribwa bya miliyoni zirenga 200 Frw byatanzwe nk’ubufasha bw’ibanze.

Ministeri ishinzwe kurwanya Ibiza MIDMAR yagaragaje ko muri Mutarama kugeza muri Kamena 2018 ,ibiza byangije ibintu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera 204 641 652 378 .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA