AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyanza : Abagabo babiri baguye mu musarani baviduraga birakekwa ko bapfuye

Nyanza : Abagabo babiri baguye mu musarani baviduraga birakekwa ko bapfuye
9-04-2021 saa 15:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2204 | Ibitekerezo

Abagabo babiri bakuraga umwanda [ibizwi nko kuvidura] mu musarani uherereye mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza ahazwi nko kuri Mirongo ine, baguyemo mu bikaba bikekwa ko bamaze gupfa.

Aba bagabo baguyemo ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo (09:30), ni Tuyizere Xavier w’imyaka 37 na mugenzi we Mayira Thierry w’imyaka 26 y’amavuko.

Bariho bakura umwanda muri uriya musarani uherereye mu mu Mudugudu wa Kigarama, umwe wari uri mu mwobo atabaza mugenzi we wari uri hejuru ko yabuze umwuka, undi ajyamo agiye kumutabara, bose baheramo.

Umwe mu baturage wari hafi aho, yagize ati “Apfundura fosse (beguraho beton) agiye kuvidura umusarani ahuriramo na gaze iramwica, mugenzi we agiye kumuzana na we aheramo.”

Undi muturage na we wari uri hafi aho, na we yagize ati “Umwe yatabaje avuga ko yaheze umwuka mugenzi we amutabaye na we ahita apfa.”

Inzego zinyuranye ndetse n’abaturage bahise baza kuri uyu musarani ngo barebe ko babakuramo ku buryo ubwo twandikaga iyi nkuru hari hagikorwa ibikorwa byo kubakuramo hifashishijwe ibikoresho byabugenewe birimo na moteri.

Bizimana Egide uyoboraUmurenge wa Busasamana, agira inama abaturage kutishora mu mirimo nk’iyi ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uyu muyobozi yibukije abaturage ko “hari ibikoresho byabugenewe n’Akarere gafite imodoka, bareka ibyo bifite ubushobozi bikore.” Byifashishwa muri aka kazi ko gukura umwanda mu musarani.

Photos : Umuseke

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA