AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyagatare : Abagorozi bafatiwe mu rwuri wa David Bayingana bamazemo imyaka 2 bahasengera

Nyagatare : Abagorozi bafatiwe mu rwuri wa David Bayingana bamazemo imyaka 2 bahasengera
25-07-2021 saa 07:44' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2022 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe abantu 19 bo mu itorero ryitandukanyije n’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi [bazwi nk’abagorozi] bari barashinze ihema mu rwuri rw’uwitwa Bayingana David ruherere mu Kagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi kugira ngo bahasengere bakaba barabitangiye muri 2019.

Aba bantu bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, aho bafashwe basengera muri ririya hema bari barashinze mu Mudugudu wa Karuhoza mu Kagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, Superintendent of Police (SP) Ngabo Jean Marie Vianney yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu rwuri rw’amatungo y’uwitwa Bayingana David ari naho bashinze shitingi basengeramo kuva mu mwaka wa 2019.

Aba bagorozi bafite imyumvire ikomeye cyane ku myemerere ku buryo ibintu byinshi bijyanye na gahunda za Leta batazemera ndetse ntibanemera ko icyorezo cya COVID-19 kibaho.

SP Ngabo yagize ati “Bariya bantu ntibagira indangamuntu kuko ngo ntibazemera, ntibatanga mitiweri, abana babo ntibiga,nta n’ubwo bemera amabwiriza ya Leta ajyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Bageze muri ruriya rwuri mu mwaka wa 2019 ari 45 ariko bamwe bagiye bacika intege basubira iyo bavuye. Abafashwe 15 baturutse mu Karere ka Ngoma, 2 baturutse mu Karere ka Bugesera, 1 yavuye mu Karere ka Gasabo undi umwe yavuye mu Karere ka Muhanga.”

SP Ngabo yakomeje avuga ko Polisi irimo gukomeza kubigisha ibagaragariza ko bagomba gukurikiza gahunda za Leta kuko Leta y’u Rwanda ibifuriza ibyiza ndetse ko bagomba kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko cyo ntigitoranya usenga n’udasenga.

Yagize ati “Bariya bantu turimo kubaganiriza tubagaragariza ko ubuyobozi buva ku mana bityo bakaba bagomba gukurikiza amabwiriza n’amategeko Igihugu kigenderaho. Turabagaragariza ko icyorezo cya COVID-19 kitagira umuntu n’umwe gitoranya ndetse imyifatire yabo yo gusenga begeranye no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 biri mu bitiza umurindi iki cyorezo.”

Inzego z’ubuzima zafashe ibipimo by’aba bantu uko ari 19 kugira ngo harebwe ko hatarimo abamaze kwandura icyorezo cya COVID-19. Abafashwe biganjemo abagore kuko ni 10, abagabo 5 n’abana 4, umukuru muri bo afite imyaka 45 naho umuto afite imyaka 6.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA