AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyabihu : Gitifu yaguwe gitumo yakira ruswa

Nyabihu : Gitifu yaguwe gitumo yakira ruswa
27-11-2018 saa 08:48' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 10446 | Ibitekerezo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kareba mu Murenge wa Jenda witwa Makuza Jean Claude yaguwe gitumo ari kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu (60.000 Frw) ayahawe n’umuturage witwa Hategekimana Emmanuel wamusabaga gufunguza nyina ufungiye icyaha cy’urugomo.

Gitifu Makuza yaguwe gitumo n’umukozi wa RIB mu gitondo cyo ku Cyumweru tarriki 25 Ugushyingo 2018, ari kwakira ayo mafaranga yahabwaga n’umuturage washakaga gufunguza umubyeyi we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Kampire Jeorgette yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyumuyobozi w’akagali ka Kareba,avuga ko nta yandi makuru abifiteho kuko ari muri konji.

Meya w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yabwiye Ukwezi ko Gitifu Makuza yaguwe gitumo ari kwakira ruswa yahabwaga n’uwitwa Hategekimana wamusabaga gufunguza umubyeyi we. Aba bombi kandi ngo bari mu kabari.

Yagize ati “ Nibyo koko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kareba arafunze. Yaguwe gitumo n’umukozi wa RIB yakira ruswa. Kugeza ubu aracyafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukamira.”

Ingingo ya 4 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA