AMAKURU

UKWEZI
pax

‘Nta mututsi nishe, bari abakiriya banjye’ Félicien Kabuga

‘Nta mututsi nishe, bari abakiriya banjye’ Félicien Kabuga
27-05-2020 saa 16:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5876 | Ibitekerezo 2

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters byatangaje ko Umunyarwanda Félicien Kabuga ukekwaho uruhare muri jenoside uyu munsi kuwa gatatu yabwiye urukiko mu Bufaransa ko ibyaha aregwa ari ibinyoma.

Kabuga w’imyaka 84, yongeye kugezwa mu rukiko i Paris ngo aburane ku koherezwa gufungwa n’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko mu rukiko Kabuga yabajijwe niba yarumvise ibirego aregwa n’urwo rwego rwa ONU/UN.

Yasubije mu Kinyarwanda, hakoresheje umusemuzi ati : "Ibyo byose ni ibinyoma. Nta mututsi n’umwe nishe. Nabagurizaga amafaranga mu bucuruzi, sinari kwica abakiriya banjye".

Kabuga aregwa ibyaha bigendanye na jenoside mu Rwanda mu 1994 yiciwemo Abatutsi barenga miliyoni.

Uyu musaza w’umunyemari yaje mu rukiko yambaye ipantaro y’ikoboyi n’ishati y’ibara rya ’gris’, mu rukiko hari benshi baje bamushyigikiye. Kabuga yavuze ko afite imyaka 87.

Abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga.

Basabye ko ibizamini bya DNA byafashwe ngo hamenyekane neza ko ari we biteshwa agaciro kuko byafashwe umukiriya wabo atabishaka.

Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, yabwiye urukiko ko Kabuga ashaje kandi arwaye, ko bashaka "kumwohereza i Arusha batitaye ku buzima bwe n’amagara ye".

Uruhande rumwunganira rwasabye ko atohererezwa uru rukiko rwamushakishaga, ko ahubwo yarekurwa akanakorerwa ibizamini by’amagara n’ubuzima bwo mu mutwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
musabyemariya Kuya 1er-06-2020

kabuga ashaka kuvuga ko imipanga yaguze ko yabonye icyo ikora kuba iyo mipanga yarishe abatutsi ibwo yayiranguye azi ko afite isoko . kuba ashaje sicyo cyatuma adafugwa kuko abatutsi bincwa ntibarebega umusaza cyangwa umwana ukiri munda yanyina imipanga ye kwarukwica ntanumwe usingaye nafugwe nibe nawe ashajiye mubana be naho abandi babuze numwe

muyizere dyedon Kuya 31-05-2020

sindi umututsi ariko uwo mushahura nyina afungwe.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...