AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ngororero : Minisitiri w’Intebe yijeje ubufasha abasenyewe n’ibiza

Ngororero : Minisitiri w’Intebe yijeje ubufasha  abasenyewe n’ibiza
9-05-2018 saa 15:52' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1301 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yasuye abaturage bo muri Ngororero baherutse gusenyerwa n’imvura aho yabijeje ko leta izakomeza kubatera inkunga no kubafasha mu buryo bwo kwimurwa mu manegeka bagatuzwa heza.

Minisitiri Ngirente yijeje aba baturage ubufasha kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Gicurasi 2018, ubwo yari mu murenge wa Kavumu, akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba aho yari yifatanyije n’ubuyobozi bw’iyi ntara gusura no kwihanganisha abaturage baherutse guhura n’ibiza aho yongeye kubakangururira kwirinda Ibiza.

Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage batuye mu manegeka ko bafasha leta mu kwimurwa bagatuzwa mu mpinga z’imisozi ubutaka bwabo bwo munsi y’imisozi bakajya babukoresha bahinga. Aho yanavuze ko hari itsinda ryashyizweho rigiye gukora igikorwa cyo kwimura iyo miryango.

Yanavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gutera inkunga abasizwe iheruheru n’ibiza ati “Guverinoma y’u Rwanda ntizahwema gutera inkunga abasizwe iheruheru n’ibiza kdi ndashimira abaturage batabaye ndetse bakomeje gufasha bagenzi babo. Ndashimira abacumbikiye bagenzi babo kdi tubizeza ko dukomeza kubaha inkunga ngo mushobore gukomeza gubacumbikira mu gihe dushaka igisubizo kihuse.

Yakomeje agira ati “Turasaba baturage kwita ku mabwiriza bahabwa n’impuguke ajyanye no kwirinda inkuba kenshi muri iki gihe cy’imvura. Leta irakomeza gusaba inzego bireba kwihutisha gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu bakava mu manegeka”

Minisitiri Ngirente kandi yavuze ko kwimurwa mu manegeka bagatuzwa aheza atari ukubarinda ibiza gusa ahubwo binoroherereza Leta kubagezaho ibikorwaremezo nk’amazi, umuriro, imihanda, amashuri n’amavuriro.

Tariki 7 Gicurasi 2018, bwo Minisiteri ishinzwe Impunzi no gukumira Ibiza (MIDMAR) ,iyobowe na De Bonheur Jeanne yasuraga abatuye aka karere habaruwe imiryango igera kuri 932 yari yasenyewe bikomeye n’ibiza aho iyi miryango yahawe ubufasha burimo ibyo kurya n’ibindi bikoresho byo mu rugo.
Minisitiri w’Intebe yari muri Ngororero yahumurije abaturage abizeza ubufasha bwa letaYavuye Ngororero yerekeza i Rubavu gusura abasenyewe n’umugezi wa SebeyaAMAFOTO : Primature


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA