AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Mwarimu wangishije General Kabarebe kuririmba yakubiswe n’inkuba imwicana na 16 Kabarebe ararokoka

Mwarimu wangishije General Kabarebe kuririmba yakubiswe n’inkuba imwicana na 16 Kabarebe ararokoka
11-01-2020 saa 14:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8427 | Ibitekerezo 2

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu byerekeye igisirikare n’umutekano avuga ko ubu adashobora kuririmba kubera ko yagize umwarimu mubi akabimwangisha. Asaba abarimu gukunda abo bigisha no kuba inshuti zabo ubuzima bwose.

Yabitangarije mu karere ka Nyanza tariki 9 Mutarama 2020 ubwo yaganiraga n’ abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye bari mu itorero ry’ Indemyabigwi.

Gen. Kabarebe wahoze ari Minisitiri w’ Ingabo z’ u Rwanda avuga ko adashobora kuririmba, ngo akoma amashyi akumva arizihiwe bikarangirira aho ariko ntajya abumbura umunwa.

Ati “Nkiri umwana muto nahuye n’ umwarimu wanyangishije kuririmba compeletely”.

Icyo gihe Kabarebe yari impunzi muri Uganda yiga mu ishuri ryitwa Cyamate aho we na Museveni bize. Ngo uwo mwarimukazi yangaga Abanyarwanda mu buryo buteye ubwoba.

Ati “Mu ishuri ryitwa Cyamate niho na Museveni yize, niho yabatirijwe nanjye niho nabatirijwe. Turi mu ishuri maîtresse araturirimbisha, ariko uwo maîtresse akaba yarangaga ikintu kitwa Umunyarwanda. Kubera ko twari impunzi nta muntu wagukundaga n’ umwe, umwarimu akakwanga completely ukabibona”.

Gen. Kabarebe avuga ko ubwo barimo baririmba ari ku murongo w’ imbere uwo mwarimukazi yamukubise amubwira ko adashaka kuzongera kumubona abumbura umunwa ngo ararimba, ahita amukura ku murongo w’ imbere amujyana ku murongo w’inyuma.

Ati “Njya ku murongo w’ inyuma. Iyo ndirimbo twaririmbaga uwo munsi niyo yanyuma naririmbye kugeza uyu munsi sindongera”

Mu minota mike yakurikiyeho hahise hakubita inkuba yica abanyeshuri 16 bari ku mirongo itatu ya mbere na mwarimukazi arapfa.

Gen. Kabarebe ati “Ngiye ku murongo w’ inyuma imvura yaragwaga, irakomeza iragwa inkuba irakubita, iterura mwarimukazi, umurongo wa mbere, uwa kabiri n’ uwa gatatu, hasigara uwa kane, uwa gatanu n’ uwa gatandatu. Mwarimu imucisha mu idirishya agwa hanze ari umurambo, abana 16 bari imbere barapfa, hasigara imirongo y’ inyuma mponoka muri abo ngabo”.

Ibi byamubayeho yiga mu mashuri abanza ahantu hegereye u Rwanda hitwa muri Nkore, ngo agiye muri secondaire yagiye mu majyaruguru ya Uganda kugira ngo ahunge Nkore kuko bazi Abanyarwanda.

Avuga ko mu majyaruguru ya Uganda batazi gutandukanya Abanyarwanda n’ Abanya –uganda batuye mu majyepfo.

Muri iryo shuri rya secondaire, Kabarebe avuga ko yahaboneye agahenge ndetse ngo ntazibagirwa umwarimu wabigishaga Icyongereza wakimukundishije bigatuma atsinda English Literature na English Language ku rwego rwo hejuru akabona amanota menshi (I,I).

Iribagiza Beatrice wo mu karere ka Kayonza, umwe mu bakurikiye ikiganiro cya Gen. James Kabarebe yavuze ko ikintu yacyungukiyemo ari uko nk’ umwarimu agiye gutoza abanyeshuri gukunda igihugu cyabo, kugira indangagaciro akabikora yitanga nubwo abizi ko umushahara wa mwarimu ari muto.

Uwizeyimana Olive, wo mu karere ka Nyarugenge yavuze ko icyo yungukiye mu kiganiro cya Gen. James Kabarebe ari uko yamenye ko n’ abarimu ari nk’abasirikare kuko bombi bakorera igihugu ibintu bikomeye biruta igihembo bahabwa.

Yakomeje agira ati “Yanatubwiye uko u Rwanda rwabohowe, tugiye natwe kubyigisha abanyeshuri. Abagoreka amateka uko nzabavuguruza ni uko nzayigisha abanyeshuri nk’ uko ari”.

Itorero ry’ abarimu b’ amateka ryitabiriwe n’ abagera ku 1623 baturutse mu turere twose tw’ igihugu. Ryabaye kuva tariki 3-10 Mutarama 2020.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Nizigiyimana Kuya 15-01-2020

Affande Kabarebe ahorana ibintu bishya kandi bikomeye, uwazegeranya ibiganiro yakoze byose, agakoramo igitabo cyazafasha na Generation izadukurikira!

Umuraza Kuya 12-01-2020

Kabarebe njye ndamukunda gusa. He inspire me more. Keep blessed.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...