AMAKURU

UKWEZI
pax

Musanze : Uwunganira Gitifu ushinjwa gukubita umuturage yikuye mu kirego

Musanze : Uwunganira Gitifu ushinjwa gukubita umuturage yikuye mu kirego
29-06-2020 saa 10:51' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1947 | Ibitekerezo

Umunyamategeko Me Kamanzi Cyiza Benjamin yivanye mu kirego yunganiragamo Sebashotsi Gasasira Jean Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve ureganwa na bagenzi be gukubita umuturage.

Mu cyumweru gishize ubwo uru rubanza rwagombaga gusubukurwa, Sebashotsi Gasasira Jean Paul ntiyari yitabye urukiko ngo kuko yari arwaye nk’uko byari byasobanuwe na Me Kamanzi Cyiza Benjamin wunganiraga uyu mugabo wahose ari umuyobozi akaza gusimburwa.

Uyu munyamategeko, uyu munsi yabwiye Urukiko ko adashaka gukomeza kunganira Sebashotsi Gasasira Jean Paul ku mpamvu ze bwite ndetse ashyikiriza urukiko ibaruwa ikubiyemo iki cyifuzo cye.

Uregwa yahise abwira Urukiko ko atunguwe n’iki cyemezo cy’uwari umunyamtegeko we kuko atari azi ko atakimwunganira ndetse ko yaje mu gitondo yiteguye kuburana nk’uko byatangajwe n’Umuseke.

Gusa yahise asaba urukiko ko ataburana kuko atunganiwe, asaba guhabwa umwanya agashaka undi munyamategeko uzamwunganira.

Muri uru rubanza kandi, havutse inzitizi za Me Habiyakare Emmanuel wunganira bamwe mu barengwa wandikiye urukiko arumenyesha ko atabashije kwitabira iburanisha rya none kuko arwaye ndetse anarugaragariza impapuzo zo kwa munga zigaragza ko afite ikiruhuko cy’imiti kizageza ku wa 06 Nyakanga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba uriya munyamategeko yamenyesheje urukiko ndetse akaba agaragaza impapuzo zo kwa muganga ari impamvu zumvikana bityo ko Urukiko rwabisuzuma rukaba rwasubika urubanza.

Urukiko rwanzuye ko Sebashotsi ashaka undi mwunganizi, rwimurira urubanza tariki ya 07. Urukiko rwabwiye abaregwa ko uru rubanza rutazongera gusubikwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...