AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Mukashyaka wahoze aba mu mibyare y’ insina arashimira Perezida Kagame

Mukashyaka wahoze aba mu mibyare y’ insina arashimira Perezida Kagame
3-01-2020 saa 23:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 940 | Ibitekerezo

Umugore wo mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye witwa Mukashyaka Fortunée wahoze acumbitse mu mibyare y’ insina kubera ko umuryango we utagiraga inzu arashimira Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame avuga ko ubu atakifuza gupfa.

Agira ati “Perezida Kagame mubonye namushimira bikomeye. Mbere y’ uko mpabwa iyi nzu nari mbayeho nabi mu buryo buteye ubwoba. Mu nsina narahabaye, mu matongo narahabaye, mu mwongoti narahabaye, mu ishyamba narahabaye maze kuva ku kiriri cy’ umwana”.

Mukashyaka ibi byamubayeho afite umugabo babana muri ubwo buzima. Uyu mubyeyi w’ imyaka 47 wo mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Nyakibanda ngo yifuje gupfa arabibura.

Ati “Nifuzaga ikintu cyaza ngo kinjyanye n’ urubyaro ndakibura, kugeza igihe nshaka n’ umuntu wantemagura ndamubura, ndyama mu muhanda ngo ndebe ko hari umuntu wanyica ndamubura, nakomeje kwihangana mbwira umugabo turi kumwe nti ihangane nanjye ndihanganye n’ abana nimwihangane”.


Iyi nsina niyo yabanagamo n’ umuryango we

Uyu mugore n’ umugabo we batunzwe no kwasa ibishyitsi bakagurisha imyase. Ngo umurenge wamutumyeho umwandika mu bazahabwa inzu agira ngo arimo kubonekerwa.

Ati “Ngiye kubona mbona imodoka iraje ituye umucanga, ndavuga nti nibura najya no hejuru y’ umucanga nkaryama. Bukeye mbona baraje barabumbye, mbona haje n’ imodoka izanye amabuye, mbona inzu barayizamuye. Bamaze kurenga ku madirishya ho gato nahise mvuga ngo ibi ntabyo, inzu mpita nyinjiramo ari igikanka nta n’ inzugi zirimo.”.

Uyu muturage avuga ko noneho anezerewe atakifuza urupfu. Amakuru y’ uko Mukashyaka n’ umugabo we babanaga n’ abana mu mibyare y’ insina yemezwa n’ abaturanyi be barimo na Ntusamare Christine babereye mu itongo aho yari yimutse muri ntuye nabi.

Ntusamare aganira na UKWEZI yagize ati “Uwariwe wese arashima Imana kubera ko kwa Habumuremyi barabonye aho barambika umusaya”.

Akomeza agira ati “Iriya nsina yayibayemo igihe kinini ndetse no mu ishyamba hepfo y’ umuhanda naho barahabaye no mu itongo aho twari twimutse nasubiyeyo nsanga ibizu twasize muri ntuye nabi aho twari twimutse babibamo ndabareka nti nimwiberemo”.

Mukashyaka avuga ko iyo imvura yagwaga nijoro bajyaga guhagarara ku mbaraza z’ amazu y’ abaturage, yahita bagasubira muri ya mibyare y’ insina. Ati “Twabagaho nk’ ibikoko”.

Uyu muryango umaze umwaka uhawe inzu yo kubamo kuko wayihawe tariki 25 Ukuboza 2018. Ubwo umunyamakuru wa UKWEZI yawusuraga ku wa 2 Mutarama 2020 yasanze Mukashyaka ariwe uri mu rugo umugabo we Habiyaremye yagiye gupagasa.

Umunyamakuru yarebye muri iyi azenguruka ibyumba byose asanga nta kiribwa kirimo cyaba igitetse cyangwa ikidatetse, keretse ibihaza bibiri ari nabyo Mukashyaka yavugaga ko ara kubiteka bakabirarira.

Mukashyaka yavuze ko badaheruka guteka yereka umunyamakuru inkoko n’ isafuriya aramubaza ati "urabona hano hari ibiryo biherukamo? Mperuka guteka kuri noheli sinkubeshya ndakambarira ubusa mu ruhame!”.


Inkono zabo nta biryo byaherukagamo


Ibi bihaza nibyo bari bagiye kurarira

Mukashyaka n’ umuryango we nta biryamirwa bagira, icyo yeretse umunyamakuru avuga ko aribwo buriri n’ imyenda byashaje byari birambitse mu cyumba bararamo.

Inzu batuyemo yubatse mu kibanza gifite nka metero kare 30,ubu ninabwo buso bw’ isambu yabo. Niwo munani wonyine Habumeremyi yarazwe n’ ababyeyi.

Iyi nzu yubatswe n’ imiganda y’ abaturage inkunga y’ amabati n’ ibikoresho itangwa n’ umufatanyabikorwa w’ akarere


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...