AMAKURU

UKWEZI
pax

Mukabarafinda yavuze ku mibereho y’umugabo we uvurirwa CARAES-Ndera

Mukabarafinda yavuze ku mibereho y’umugabo we uvurirwa CARAES-Ndera
24-05-2020 saa 08:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10868 | Ibitekerezo

Umugore wa Barafinda Sekikubo Fred avuga ko magingo aya Barafinda ameze neza aho ari kuvurirwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe I Ndera.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko hari amakuru avuga ko yabonye kuri youtube avuga ko Barafinda yishwe.

Marie Louise avuga ko we n’abana aya makuru yabateye umubabaro bararira bibwira ko ibivugwamo byaba ari ukuri, gusa ngo nyuma yafashe telefone ahamagara abaganga bamubwira ko umugabo we ameze neza nk’uko yabitangarije UKWEZI TV.

Tariki 12 Gashyantare 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafashe umwanzuro rujyana Barafinda mu bitaro bivura abarwayi bo mu mutwe I Ndera. Mu butumwa Barafinda yari aherutse gutambutsa harimo ko mu Rwanda hari hagiye gupfa abantu batanu bakomeye.

Marie Louise avuga ko kugeza ubu abita ku mugabo we ntacyo bamusaba, ndetse ngo nta n’ubwo bigeze bamutumaho ngo abashyire ubwisungane mu kwivuza bw’umugabo we. Atekereza ko abamujyanye(RIB) aribo byishyura serivise zose ibi bitaro biha Barafinda zaba ubuvuzi no kumutunga.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu, ibitaro bya CARAES –Ndera byemeje ko Barafinda afite uburwayi bwo mu mutwe.

Marie Louise aganira na UKWEZI TV yagize ati “Ibitekerezo bye wumva bimeze nka kwakundi ariko umubiri ugenda uhinduka, uwafata umuntu akamujyana kwibera mu bitaro yagenda ahinduka ntabwo biba ari byiza”.

Uyu mugore avuga ko mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo iyo yasabaga ababishinzwe kujya gusura Barafinda babimwemereraga gusa ngo abaganga bamubwiye ko ntawundi muntu wemerewe kujya kumusura uretse we.

Marie Louise avuga ko kuba ari wenyine wemerewe kujya gusura umugabo we ari byiza kumutekano we kuko ngo hashobora kujyaho umuntu utamwifuriza ineza akaba yamugirira nabi. Avuga ko k’abatangaje ko yishwe bamugezeho bamuhitana kugira ngo inkuru yabo ihinduke impamo.

Avuga ko muri rusange nta kibazo umugabo we afite gusa bamusezereye RIB ntiyajya kumufata ati “Icyo nicyo kibazo Barafinda afite n’umuryango we. Barafinda araho usibye gusa ko yaba avurwa kandi niyo waba uri muzima guhabwa iriya miti kugenda uterwa nk’urwo rushinge cyangwa uhabwa ibyo binini ndumva bibangamye ku buzima bwa kiremwamuntu”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...