Mu mezi arindwi y’umwaka wa 2020, abangavu barenga ibihumbi 11 bahawe serivisi zo kuboneza urubyaro, gusa bamwe mu baturage bakomeje kubinenga bavuga ko nta mwana w’umukobwa wari ukwiye kuboneza urubyaro atarashinga urugo rwe.
Iyi mibare itangazwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga bariya bari b’abangavu barenga ibihumbi 11 bahawe ziriya serivisi zo kuboneza urubyaro mu mezi arindwi gusa.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko kwemerera abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 kuboneza urubyaro, byaba binyuranije n’umuco nyarwanda kandi bikaba icyuho cyo kwishora mu busambanyi.
Uwitwa Bayingana Pierre utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Biriya bintu bishobora kugira ingaruka nyinshi ku bakobwa mu gihe yabaye umudamu, kuko ntaba azi niba abyara cyangwa atabyara, kuboneza urubyaro uri umukobwa bishobora kuzamugiraho ingaruka mu gihe yageze igihe cyo gushinga urugo.”
Hari abandi babyeyi n’urubyiruko rw’abakobwa bo basanga kwemererwa aba bana byabarinda, bikagabanya inda zitateguwe.
Providence Ugiraneza ati “Aho kugira ngo umwana w’umukobwa abyare afite iyo myaka yabanza akaboneza urubyaro, igihe cyo kuruboneza cyarangira akazabyara akuze, ikinyejana turimo kirabitwemerera kuko iyaba kitabitwemerera wakagiye kwa muganga kuboneza urubyaro babona utujuje iyo myaka ntibabikwemerere ariko tujyayo.
Babemerera ahubwo bakabasobanurira uburyo babikoramo bakababa hafi niba ashaka kuboneza urubyaro cg gukuramo inda abifashwemo kurusha uko yakihisha akabikora mu bundi buryo ikaba yanamuhitana.”
Ishami ry‘Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho y’abaturage (UNFPA) ryasohoye raporo y’uburyo abagore bagira uruhare ku buzima bw’imyororokere, uburenganzira bwo kuboneza urubyaro ndetse no gukora imibonano mpuzabitsina batabihatiwe.
Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda Mark Bryan Schreiner, avuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose ngo abagore bamenye uburenganzira bwabo ku buzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwabo ku mibonano mpuzabitsina no kuboneza urubyaro ugereranije n’ibindi bihugu 56 bakoreyemo ubu bushakashatsi.
Ati “Twakomeje kubona u Rwanda rutera imbere, ibyo bigaragarira mu ibarura ry’abaturage ku mibereho yabo ryagaragajwe mu Kuboza 2020, ni ikimenyetso cyiza cy’iterambere mu gusobanukirwa uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, twabonye uburyo abashakanye bitabira kuboneza urubyaro, abitabira gukoresha uburyo bugezweho kuboneza urubyaro byariyongereye, inda ziterwa abana zigabanyuka, ariko urugendo ruracyari rurerure tugomba kongera ibiganiro, ndetse amategeko n’ingamba bigakomeza gushyirwa mu bikorwa.”
Hari imiryango itari iya Leta yo isaba ko abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 20 batarashinga ingo ko bakwemererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.
Gusa Depite Nyirabega Euthalie asobanura ko itegeko ritemerera aba bangavu guhabwa izi serivisi. Agira ati “Ntabwo umwana ashobora kuboneza urubyaro, urubyaro se arufite he adafite uwo barubyarana ? Umwana arahohoterwa byarangira uwamuhohoteye akabibazwa ahubwo uwo mwana tumufasha iki kugira ngo iryo hohoterwa ritagira bicyo rimusigira kibi.?
Batamuliza Mireille, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no Kurengera Abana muri MIGEPROF, avuga ko mu mezi 7 ya mbere ya 2020, abangavu bafite hagati y’imyaka 15 na 19 basaga ibihumbi 11 bitabiriye serivisi zo kuboneza urubyaro.
Ati “Ababyeyi bakwiye kumva akamaro bifitiye umwana, ntabwo mvuga gukuramo inda cyangwa ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro, gusa ahubwo ubuzima bw’imyororokere mu buryo bwagutse kwaba ari ugushaka serivisi igihe afite ikibazo, yaba ari no kuganirizwa mu gihe afite imikurire n’imikorere y’umubiri we akirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina akifatira icyemezo.”
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu mwaka wa 2019 abangavu 23,628 batewe inda, mu gihe mu mwaka wa 2020 bageze ku 19,701.
Ivomo : RBA