AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu Rwanda kigura 500Frw…Venant uregwa Jenoside igikapu yakuye mu Buholandi cyabaye iciro ry’imigani

Mu Rwanda kigura 500Frw…Venant uregwa Jenoside igikapu yakuye mu Buholandi cyabaye iciro ry’imigani
27-07-2021 saa 09:49' | By Martin | Yasomwe n'abantu 4909 | Ibitekerezo 1

Umunyarwanda Venant Rutunga woherejwe n’u Buholandi ngo aze kuburaniswa ku byaha bya Jenoside akekwaho, yageze mu Rwanda yururuka indege acigatiye igikapu gisanzwe kizwi mu masoko yo mu Rwanda abantu bifashisha bahahiramo none kiri kugarukwaho.

Venant Rutunga wageze ku kibuga cy’Indege cya Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021, yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Uyu mugabo wahoze ari umuyobozi muri ISAR Rubona, yururutse mu ndege acigatiye igikapu kigaragara ko kirimo bimwe mu byo avanye mu Buholandi, gusa bamwe bakigarutseho.

Icyo gikapu uko kigaragara ku jisho kiramenyerewe mu Rwanda aho benshi bakunze kukifashisha bahaha ibiribwa kikaba kigura 500 Frw ntikirenza 1 000 Frw.

Umushakashatsi akaba n’Umusesenguzi, Tom Ndahiro washyize ifoto kuri Twitter ya Venant Rutunga acigatiye kiriya gikapu, ariko mu ifoto yashyizweho akamenyetso kagaragaza ko yibanze kuvuga ku gikapu.

Yagize ati “Igikapu Venant Rutunga yahunganye ku bushake, agihungukanye bitari ku bushake. Ubwami bw’igihugu cy’u Buholandi ni ubwo gushimirwa. Uretse ko hari izindi nterahamwe zikihabwitse.”

Undi witwa Karangwa Sewase na we w’umusesenguzi, yahise atanga igitekerezo kuri iriya foto, agira ati “Iyi mvumba yisunze, asa nk’uwifuza kuyifashisha mu kwisegura kubera urugendo rurerure atateguye ariko rwari ngombwa.”

Uwitwa Kamariza ka Ndahiro na we yagize ati “Byose ni impamvu y’igihe, igihe nikigera cyizagaragaza abahishwe n’ibihishwe. Uzi ko ureba igikapu ukibwira aho yabaga. Ese ubu iyo muri ko mibayeho nabi mwakwitahiye koko ko u Rwanda Ari amahoro .gusa ntacyiza nko kuba mu rwakubyaye pe.”

Uwitwa Nkusi Ham na we ati “Nacyo buriya wasanga ari icyo yari yarasahuye ! Dore ko kwica no gusahura byajyanaga !”

Umusingakazi na we ati “Uru rupfurumba rurimo ibiki mwo gaheka mwe ?”

Rutunga Venant w’imyaka 72 y’amavuko ashinjwa kuba yarahururije Abatutsi barenga 1 000 bari bahungiye muri ISAR Rubona, agahamagaza Interahamwe zikaza kuhabicira.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
IMBURAGIHANA Kuya 27-07-2021

Yewe ga RUTUNGA !!!!! Umva, amaraso ni mabi koko !!! Buriya nyuma yo guhururiza ziriya nzira karangane 1000 wamarishije, warishimye, unywa byeri muri cantine ya ISAR. None ugarutse mu Rwanda wubitse igihara. Ibaze ko ugiye gusazira muri gereza . Ubwo ngo waharaniraga kuzagororerwa. INDA NINI YISHE UKUZE KOKO !!!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA