AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mme Jeannette na Ange Kagame bifurije umunsi mwiza Abapapa mu mafoto anogeye ijisho

Mme Jeannette na Ange Kagame bifurije umunsi mwiza Abapapa mu mafoto anogeye ijisho
21-06-2021 saa 08:36' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3707 | Ibitekerezo

Madamu Jeannette Kagame na Ange Ingabire Kagame bifurije umunsi mwiza w’abapapa bakoresheje amafoto anogeye amaso ndetse banashimira Perezida Paul Kagame kubera uburyo aha agaciro umuryango.

Ange Ingabire Kagame akaba ubuheta bwa Perezida Paul Kagame, ni we wabanje kwifuriza umubyeyi we umunsi mwiza w’umubyeyi w’Umugabo ubwo yakoreshaga ifoto inogeye ijisho ya Perezida Kagame ari kumwe n’umuzukuru we (Imfura ya Ange Kagame).

Ni ifoto yakunzwe na benshi kubera uburyo yagaragazaga uburyo Perezida Kagame uretse kuba akunda Igihugu cye kandi akaba akomeje kugiteza imbere, anasanzwe yita ku muryango we.

Kuri iriya foto Ange Kagame yashyizeho amagambo yo kumushimira, agira ati “ Umunsi mwiza w’abapapa ku mugabo wa mbere nakunze kuva cyera. Warakoze kuba umubyeyi w’agaciro kandi utewe ishema n’umukobwa we. Ikindi kandi uri Sogokuru mwiza. Turagukunda.”

Ange Ingabire Kagame kandi yanashyize ifoto kuri Twitter igaragaza umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ateruye imfura yabo.

Madamu Jeannette Kagame na we yashyize ifoto kuri Twitter igaragaza Perezida Kagame n’umuryango wa Bertrand Ndengeyingoma na Ange Kagame bateruye umwana wabo.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Nishimiye cyane uruhare ntangarugero rw’umubyeyi w’umugabo uri. Kwita ku bana kuva cyera no gusangira urugendo rwo kuzukuruza na we Paul Kagame, ni umugisha, nta magambo ahagije yabisobanura byuzuye.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA