AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Meya Kayisime yakiriye Bunani watabaye umwana amuha impano n’akazi [AMAFOTO]

Meya Kayisime yakiriye Bunani watabaye umwana amuha impano n’akazi [AMAFOTO]
7-02-2020 saa 07:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 12622 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yakiriye mu biro bye umugabo witwa Bunani Jean Claude watabaye ubuzima bw’umwana wari ugiye gutwarwa n’umwuzure mu mpera z’icyumweru gishize.

BUNANI Jean Claude wagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranya mbaga atabara umwana wari waheze muri ruhurura Nyabugogo agiye gutwarwa n’amazi.

BUNANI Jean Claude yari kumwe n’umwana yatabaye ubwo bakirwaga na Meya Kayisime kuri uyu wa 6 Gashyantare 2020.

Uwo mwana yitwa Jackson Gatego afite imyaka 6 y’amavuko ariko ntabwo akiba iwabo Kamuhoza yarahahunze. Avuga ko impamvu yahunze iwabo ari uko nyina yamukubitaga.

Nk’uko akarere ka Nyarugenge kabitangarije kuri twitter, Meya Kayisime yashimiye Bunani amugenera n’impano ku gikorwa yakoze ndetse amwizeza k’Ubuyobozi bugiye kumufasha mu kubona imirimo yakora agakomeza kwiteza imbere.

Bunani yashimishijwe n’Igikorwa cyakozwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge anamwizeza kuzakora neza akazi bamushakiye kubufatanye n’umufatanyabikorwa w’Akarere.

Minisitiri y’ Ubutabazi MINEMA nayo yatangaje ko iri gutegura igikorwa cyo gushimira Bunani Jean Claude kuri iki gikorwa cy’ubutwari yakoze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA