AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Meddy yashavujwe n’ inshuti ye Musoni Jacson yaguye mu mpanuka y’ indege

Meddy yashavujwe n’ inshuti ye Musoni Jacson yaguye mu mpanuka y’ indege
11-03-2019 saa 11:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4953 | Ibitekerezo

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard (Meddy) yavuze akababaro yatewe n’ Umunyarwanda Musoni Jacson waguye mu mpanuka y’ indege ya Ethiopian Airlines yabaye ejo ku Cyumweru.

Meddy yatangaje ko Jacson yari umuntu w’ ingirakamaro kuri we ndetse babanye nk’ umuryango kuva mu bwana bwabo kugeza babaye abagabo.

Yagize ati “Jacson (IDI) wari urenze umugabo, wari urenze kuba umuvandimwe kuri benshi muri twe. Umutima wanjye urashenjaguritse muri aka kanya. Sinzi uko mama wawe yiyumva muri aka kanya. Sinashobora gupima ishavu mama wawe, abana bawe n’ abavandimwe bawe bafite muri aka kanya. Wari ikitegererezo. Uyu munsi ndibuka ukuntu twabanye nk’ umuryango kuva mu bwana kugeza mu bugabo. Ntabwo uzibagirana Jack. Uruhukire mu mahoro. Imana ikomeze imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y’ indege”.

Musoni Jacson yakoraga mu ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi UNCHR. Amakuru Ukwezi kwamenye ni uko hari inama ya UN iteganyijwe kubera muri Kenya kuri uyu wa Mbere byashoboka ko ariyo Jacson yari yitabiriye.

Iyi ndege ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka nyuma y’ iminota itandatu ihagurutse muri Ethiopia. Nta warokotse mu bagenzi 149 bari bayirimo n’ abakozi 8 bakora mu ndege.

Musoni Jacson waguye mu mpanuka y’ indege

Ntabwo haramenyekana icyateye iyi mpanuka dore ko iyi ndege yakoze impanuka yari nshya kuko ubwoko bwayo bwamuritswe muri 2016, Ethiopian Airlines igatangira kuzikoresha muri Nyakanga 2018.

Iyi mpanuka yaguyemo abaturage b’ ibihugu birenga 30 harimo Kenya yatakaje abaturage 32.

Meddy yagaragaje ko nyakwigendera yari inshuti ye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA