AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Leta y’ u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’ umuceri

Leta y’ u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’ umuceri
12-07-2019 saa 12:55' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3204 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ Ubucuruzi n’ Inganda yatangaje ko mu gihembwe cy’ ihinga cya B umuceri mugufi udatonoye ari amafaranga 25O ku kilo naho umuremure udatonoye ukazagurwa 270 ku kilo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ iyi Minisiteri rivuga ko ibi biciro byashyizweho hashingiwe ku myanzuro y’ inama yo ku wa 11 Kamena 2019 , yahuje Minisiteri y’ Ubuhinzi n’ ubworozi (MINAGRI), Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ubuhinzi n’ Ubworozi RAB, Abahinzi b’ umuceri, inganda zitunganya umuceri, inganda zitunganya imifuka ipfunyikwamo umuceri n’ amabanki.

Muri iki gihembwe cy’ ihinga cya B ibiciro by’ umuceri byasubiye hasi ugereranyije n’ ibyari byatangajwe muri Mutarama uyu mwaka.

Icyo gihe Minisiteri y’ Ubucuruzi n’ inganda yari yatangaje ko igiciro cy’ umusaruro w’ umuceri w’ igihembwe cy’ iginga 2019 A ari amafaranga 270/Kg ku muceri mugufi udatonoye na 290Frw/Kg ku muceri muremure udatonoye.

Iyo ugereranyije uko umuceri ugurwa udatonoye n’ uko ugurwa nyuma yo gutonorwa usanga igiciro cyawo kiba kikubye inshuro zirenze ebyiri.

Abahinzi bavuga ko abungukira mu buhinzi bw’ umuceri ari inganda ziwutonora kurusha abahinzi bawuhinga. Gusa abafite izi nganda nabo bavuga ko gutora umuceri bihenze bityo ngo niyo mpamvu udatonoye ugurwa amafaranga atageze kuri 300 ku kilo ariko utonoye ntuge munsi ya 650 ku kilo.

Abahinzi b’ umuceri bigeze kugira imbogamizi y’ uko umuceri bahinga bawugurisha ku mafaranga atageze kuri 300 bakenera uwo kurya utonoye bakawugura 800. Abahinzi b’ umuceri bo mu gishanga cya Mukoni mu karere ka Huye bawiye UKWEZI ko iki kibazo cyakemutse kuko bitewe n’ ingano y’ umuceri umuhinzi yejeje aba afitemo ibilo runaka uruganda rumutonorera akabona umuceri wo kurya bitamuhenze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA