AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Leta y’ u Rwanda iratanga icyizere ko mu minsi iri imbere amashanyarazi azahenduka

Leta y’ u Rwanda iratanga icyizere ko mu minsi iri imbere amashanyarazi azahenduka
1-02-2020 saa 12:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3351 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko bitewe n’uruganda rw’amashanyarazi rukoresha nyiramugengeri rugiye kuzura mu karere ka Gisagara mu minsi iri imbere igiciro cy’amashanyarazi kizagabanuka.

Minisitiri amb. Claver Gatete yabitangaje ubwo aheruka gusura imirimo y’uru ruganda ruri kubakwa mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara ari kumwe na Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente.

Yagize ati “Icyo bivuze tubonye noneho amashanyarazi ahendutse, atari nk’andi twajyaga dukoresha, ziriya mashini zindi twajyaga dukoresha iyo uyakije. Kugira ubyumve ziriya mashini zindi iyo tuzakije usanga igiciro cyazo cyenda kugera hafi 30% bya sense per kilowatt-hour ariko iyi ngiyi ni 13,6%”

Uruganda rw’amashanyarazi ruzakoresha nyiramugengeri ruzatanga megawatt 80. Byari biteganyijwe uru ruganda ruzaba rwuzuye mu mezi 3 ya mbere ya 2020, ariko biteganyijwe ko ruzafungura imiryango muri Kamena 2020.

Muri uyu kwezi kwa mbere guverinoma y’ u Rwanda yazamuye ibiciro by’amashanyarazi. Ingo z’abaturage zitarenza kilowati (Kwh) 15 ku kwezi zizakomeza kwishyura amafaranga 89 asanzwe, ariko izikoresha kilowati hagati ya 15 na 50, kilowati imwe zizajya ziyigura amafaranga 212 avuye ku 182.

Ingo zikoresha kilowati zirenze 50 ku kwezi zizajya zishyura amafaranga 249 kuri kilowati imwe avuye kuri 210. Inzu zitari izo guturamo ntizibe n’inganda, izitarenza Kwh 100 ku kwezi zizajya zishyura amafaranga 227 kuri Kwh imwe, izirenza kwh 100 zizajya zishyura 255 kuri Kwh imwe baguze avuye kuri 222.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...