AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

’Kwirahira neza uwakugabiye si ukumukomera amashyi no kumuvugiriza impundu’ Meya Ntazinda

’Kwirahira neza uwakugabiye si ukumukomera amashyi no kumuvugiriza impundu’ Meya Ntazinda
15-01-2020 saa 16:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1587 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko kugabirwa inka ari igihango bityo ngo uyigabiwe akwiye kuyifata neza ikamuteza imbere kuko ariko gushimira gukwiriye.

Yabitangarije mu murenge wa Kigoma kuri uyu wa 15 Mutarama 2020 mu muhango wo kugabira imiryango 30 itari yoroye inka.

Meya yagize ati "Gushima umuntu wagufashije si ukumuririmbira, si ukumukomera amashyi, nabyo nibyiza ariko ni uko ibikorwa yagufashije biguteza imbere".

Meya Ntazinda yabwiye abagabiwe ko ari igihango bagiranye na Perezida Kagame kuko mu Kinyarwanda uguhaye inka uramwirahira.

Ati " Kumwirahira mvuga ni uko mugomba kuzifata neza zikabateza imbere. Muzafatanye na viterineri n’umukozi wa send cow kugira ngo izi nka zibeho neza".

Yakomeje yizeza abaturage batarahabwa inka ko gahunda yo kuzitanga ikomeje ndetse ko nabo bazazihabwa.

Izi nka 30 zahawe abatishoboye bo mu murenge wa Kigoma zifite ubwishingizi bw’amatungo bivuze ko uwo inka ye izagira ikibazo kitamuturutseho azashumbushwa.

Solange Umugwaneza, umwe bagabiwe inka akaba yagize amahirwe yo gutombora iyabyaye mu minsi ishize yavuze ko inka agabiwe igiye kumufasha gutera imbere.

Yagize ati "Twahingaga tukarumbya, amata byadusabaga kuyagura. Tugiye kongera umusaruro kuko tubonye icyo twaburaga. Nta muntu wakena ayifite byongeye ikamwa. Abaturanyi tuzabaha amata n’ifumbire"

Izi nka zatanzwe muri gahunda y’umushinga ikawa n’inka, umuryango Send cow ufatanya n’ikigo cy’ Abanyamerika gicuruza ikawa cyitwa Star Backs Coffee.

Send cow ni umuryango watangiriye mu Bwongerereza utangizwa n’ aborozi baho , bafashe inka bazohereza muri Uganda yari ivuye mu ntambara abaturage babayeho nabi, nyuma y’ imyaka mike basanga za nka batanze zahinduye imibereho y’ abaturage bari bazihawe bafata gutyo umwanzuro wo gukomeza iyo gahunda.

Send Cow yaje kwagura amarembo igera mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’ u Rwanda. Uyu muryango umaze imyaka 7 ukorera mu karere ka Nyanza mu mirenge ya Kigoma na Ntyazo.

Muhorakeye Angelique, Umuhuzabikorwa wa send cow yavuze ko abahawe inka bamaze igihe bitegura ndetse bafashijwe gutera ubwatsi banubakirwa ibiraro bigezweho.

Muhorakeye avuga ko uwo Send Cow agabiye inka ahita ahinduka umufatanyabikorwa wayo kuko nawe aba azayifasha koroza abandi. Iyi miryango 30 yagabiwe inka zifite amezi ane kuzamura harimo n’iyabyaye yari kumwe n’ akanyana kayo.

Iyi gahunda iri mu murongo mugari wahishyizweho na Leta y’ u Rwanda muri gahunda yiswe ’Girinka Munyarwanda’. Girinka Munyarwanda yatangiye muri 2006.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’ imari 2019/2020 akarere ka Nyanza kari kahize koroza imiryango 850, magingo aya kamaze kwesa uyu muhigo ku kigero cya 50%.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA