konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

‘Kurasa abajura si umugambi wa Polisi’ CP Namuhoranye

‘Kurasa abajura si umugambi wa Polisi’ CP Namuhoranye
22-03-2019 saa 21:55' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5067 | Ibitekerezo 6

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Namuhoranye yavuze ko nta mugambi uriho wo kurasa abajura, abarashwe ari uruhurirane, ariko kandi abiba bitazabagwa amahoro.

Yabitangarije mu biganiro byahuje Polisi n’itangazamakuru kuri uyu wa 22 Werurwe 2019 ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru. Umunyamakuru yabajije niba Polisi y’u Rwanda yarafashe umwanzuro wo kurasa abajura muri iyi minsi cyangwa se niba bibaho nk’impurirane gusa.

Commissioner of Police Felix Namuhoranye yasubije ko nta gahunda yo kurasa abajura bafite ahubwo ibyabaye ngo ni impurirane (coincidence). Ngo ababarasa baba bakoze ibishoboka ngo uwo bafashe ace bugufi akanga, akabarwanya cyangwa agahunga.

CP Namuhoranye yavuze ko hari abo Polisi yagiye gufata bakora inzoga zitemewe bagasohokana imihoro bashaka gutema Abapolisi.
Uwanze ibi byose agashaka gukoresha ingufu ngo Umupolisi arasa hejuru, ngo atakwemera guca bugufi hagakoreshwa imbaraga nyinshi cyane.

Ati “Kubarasa si iby’ubu, ariko buri gihe ntako Police iba itagize. Ariko rwose abafite umugambi wo kwiba babireka kuko ntibizabagwa amahoro.”

Mu gihe cy’ ukwezi kumwe Polisi kumwe polisi y’ u Rwanda imaze kurasaba abajura batanu mu mujyi wa Kigali barimo batatu barasiwe mu murenge wa Gisozi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Nina Kuya 25-03-2019

Abajura muzabice, u Rwanda rukeneye umutekano wuzuye. Ariko n’igihano cy’urupfu kizasubireho. Kijye gihabwa uwishe abigambiriye ndetse n’uwafashe Ku ngufu. Ibi tubigezeho u Rwanda rwaba paradizo.

Alfa Kuya 25-03-2019

Afande oya wikwicuza kubarasa mu cyico ! Ikibi ni uko mwamwibeshyaho wenda ari innocent. Ariko abajura ruharwa mujye mubwira umupolisi uri muri iyo case yifatire umwanzuro ku neza y’abaturage. Abagore barashikuzwa amasashi. Telephone nta wukiyimarana amezi abiri... reka nibagende izo ngegera! Abandi barahanga udushya mu guteza imbere igihugu n’isi muri rusange nabo barakaza umurego mu kumena amazu wapi ntitwabyemera. N’ubundi ntacyo society iba ihombye.

nibyo Kuya 24-03-2019

abajura mubarase ribe itegeko nanjye iwanjye nsigaye ndarahanze ntegereje umujura nkuraho ijosi na bible ivugako umujura wijoro agomba kwicwa

TNJ Kuya 23-03-2019

umuntu utemera icyaha akarwanya umuntu ufite imbunda urumva agusanzemunzu atakwicawowe

Cady Kuya 23-03-2019

Ahubwo Police ibishyire mu mabwiriza abantu bose babimenye. Umupolisi aguhagaritse ukanga ajye akurasa. Njya mbona USA umupolisi ahagarika umuntu, aho kumva icyo amubwira agatangira agafata video.

Emmanuel Kuya 23-03-2019

umva ahubwo police irimo irabikoraneza kabisa. bravo mukomeze mubadukize

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...